Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda isabye insoresore zijanditse mu bujura, kubihagarika, yafashe itsinda ry’abasore batanu bakekwaho ibi bikorwa bafashwe nyuma yuko hafashwe umwe akavuga abo bakorana, bose bananyuze mu kigo ngororamuco.

Iri tsinda ry’abasore batanu ryeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushikuza no gukomeretsa bakoraga mu masaha y’ijoro ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Ibyaha bashinjwa bishingiye ku bujura bwabaye mu gicuku cyo ku ya 10 Mata 2023, ubwo hari abaturage batezwe n’abajura mu muhanda Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n’amafaranga bakanabakomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko aba bakekwaho ubujura bafashwe mu bihe binyuranye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru n’umuturage wageze ahakorewe ubu bujura ubwo bwabaga.

Yagize ati “Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa umwe muri abo bajura, aza kutugeza ku bandi bafatanyaga, bagenzi be batatu na bo bafatirwa mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu gihe undi umwe yaje gufatirwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yacikiye nyuma y’ubwo bujura.”

CIP Twajamahoro yavuze kandi ko aba basore bose bafatiwe muri ubu bujura, banaciye mu kigo ngororamuco, ariko ko bigaragara ko batahindutse ngo basubire ku murongo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali kandi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi guha uburere buboneye abana babo, kuko abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubujura, abenshi babiterwa no kuba batarabonye uburere buhagije.

Rubera Prince wagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iri tsinda ry’ubujura, yavuze ko ubwo we na bagenzi be bari batashye bari mu muhanda uturuka Sonatubes werecyeza Rwandez, babonye umuntu wari uri gutabaza muri icyo gicuku, bakajya kumutaraba ariko abo bajura bakabatera amabuye.

Yagize ati “Badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy’imodoka, cyakora ku bw’amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza Abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye na bo dusanga bagiye.”

Yavuze ko Polisi yahise ibyinjiramo bagashakisha abagize uruhare muri ubwo bujura, none bakaba barafashwe, akaboneraho gushimira uru rwego.

Ati “Birababaje kuba batinyuka kwambura umuntu amatara yaka, hagira ujya no gutabara bakamwataka. Ni ibintu bimaze iminsi ariko turashimira Polisi y’u Rwanda ku mbaraga irimo kubishyiramo, abenshi mu bajura bakagenda bafatwa.”

Ikibazo cy’ubujura nk’ubu kimaze iminsi kigarukwaho n’Abaturarwanda benshi, cyanatumye Polisi y’u Rwanda ibahumuriza inabizeza ko igiye kugihagurukira.

Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera aherutse kugenera insoresore zijanditse muri ibi bikorwa, yamenyesheje ko Polisi yamaze kumenya aho abo bantu baba bari, bityo ko igiye kubafata.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru