Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bane barimo umugore bafatiwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abari mu bikorwa bitemewe

radiotv10by radiotv10
02/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Bane barimo umugore bafatiwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abari mu bikorwa bitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane barimo abamotari n’abagenzi, bafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Kamonyi, kuko Moto bari bariho zari zahishwe nimero za Plaque, nk’amwe mu mayeri akunze gukoreshwa mu byaha nk’ubujura no gutwara ibiyobyabwenge.

Aba bantu bane bafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, barimo abamotari babiri ndetse n’abagenzi bari batwaye babiri.

Muri aba bafashwe, barimo umugabo w’imyaka 44 usanzwe akora akazi ko gucuruza ibirayi i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, aho yari yari yarengeje umwenda kuri moto yari imutwaye isanzwe ifite ibirango bya RB 879 X, ndetse n’umumotari wari umutwaye w’imyaka 27 y’amavuko, na we akaba yarafashwe.

Hafashwe kandi umumatari w’imyaka 29 y’amavuko waturukaga mu Karere ka Ruhango werecyezaga i Kigali, wari warasibye nimero ya Pulake.

Hanafashwe umugore w’imyaka 40 y’amavuko wari utwawe n’umumotari wahinduye nimero ya Pulake, aho yari ifite RD 280P, akaba yari yarayigize RD 280R. Gusa uyu mumotari we yahise yiruka akaba agishakishwa, mu gihe uyu mugenzi w’umgore yari atwaye we yafashwe.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) René Irere yavuze ko aba bamotari bafashwe, basanze ibinyabiziga byabo byari bisanzwe bifite n’imyenda itarishyurwa.

Yagize ati “Bari bazi ko bafite imyenda bandikiwe ku makosa bakoze mbere, bahisha nimero za moto kugira ngo batagumya kongera amadeni kuko moto ifite plaque RB 879 X twayisanganye umwenda w’ ibihumbi 260 Frw by’amakosa yagiye akora mu muhanda atandukanye, moto RD 126 K tuyisangana umwenda ungana n’ibihumbi 110Frw.”

Yakomeje avuga ko abakora ibikorwa nk’ibi hari icyo baba bahisha. Ati “Ahanini usanga baba bagambiriye kudafatwa na Camera zashyizwe ku mihanda ngo zifashe gucunga umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku muvuduko ukabije, ahandi ugasanga babikora kugira ngo izo moto zikoreshwe mu byaha bitandukanye nko kwiba cyangwa   gutwara ibiyobyabwenge mu masaha ya nijoro.”

Abafashwe biyemereye ko bahishaga plaque ngo batandikirwa nyuma yo gufatwa na camera zo mu muhanda bitewe n’ muvuduko urenze uwagenwe kuko bagendaga bakwepana n’abapolisi bari barimo gukurikirana igikorwa cy’umuganda.

Umwe yari yarasibye nimero undi yashyizeho umwenda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 5 =

Previous Post

Abasirikare ba Uganda bitwaje ibifaru bagaragaye berecyeza mu kandi gace muri Congo

Next Post

Mu Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda Minisitiri yabyutse araswa n’uwamurindaga ku mpamvu y’urujijo

Related Posts

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
10/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

IZIHERUKA

How to Choose What Matters Most in Life
IMIBEREHO MYIZA

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda Minisitiri yabyutse araswa n’uwamurindaga ku mpamvu y’urujijo

Mu Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda Minisitiri yabyutse araswa n’uwamurindaga ku mpamvu y’urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to Choose What Matters Most in Life

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.