Uko umuturage wihitiraga yatumye Polisi ifatira mu cyuho abari mu gikorwa kitemewe cyambukiranyije Intara ebyiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasore babiri bakekwaho kwiba moto, bafatiwe mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma yuko umuturage abanyuzeho bari kugurisha icyo kinyabiziga bari bibye mu Ntara y’Iburasirazuba, agahita abimenyesha Polisi.

Aba basore bafaswe ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, barimo uw’imyaka 23 y’amavuko n’uwa 21, bombi bafatiwe mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Jamba mu Murenge wa Nyamiyaga.

Izindi Nkuru

Bafatanywe moto ifite nimero ya Pulake ya RF 440 D, mu gitondo saa mbiri, ubwo bariho bayishakira umukiliya ngo ayibagurire.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yavuze ko ifatwa ry’aba basore bakekwaho ubujura, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Umuturage wo Mudugudu wa Kamabuye yahaye amakuru Polisi ko hari abagabo anyuzeho barimo gushakira umukiriya moto bicyekwa ko ari iyo bibye. Hagendewe kuri ayo makuru  abapolisi bihutiye kuhagera babafatira mu cyuho batarayigurisha, bababajije ibyangombwa byayo barabibura.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba basore bakimara gufatwa, bemeye ko iyo moto bafatanywe ari iyo bibye aho bayisanze iparitse mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aba basore bavuga ko bakomoka mu Karere ka Gatsibo, babwiye Polisi ko bagiye kuyigurisha mu Karere ka Gicumbi kuko bumvaga ari ho kure ku buryo bitamenyekana.

Amakuru kandi yaje kumenyekana ko iki kinyabiziga cyari kibwe, ari icy’umuturage wo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, ari na ho hibiwe iyi moto.

SP Ndayisenga yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye iriya moto iboneka ndetse n’abacyekwaho kuyiba bagafatwa, atanga umuburo ku bagitekereza kwishora mu bujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, moto na yo ishyikirizwa nyirayo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro; cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru