Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyagatare: Igisubizo gihawe abifuza kubakirwa isoko gishobora kubaca intege kurushaho

radiotv10by radiotv10
09/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyagatare: Igisubizo gihawe abifuza kubakirwa isoko gishobora kubaca intege kurushaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Rukomo ryo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, bavuga barambiwe ukorera mu isoko ritubakiye rinakomeje kwangirika, mu gihe ubuyobozi bwo buvuva ko n’ubundi ahari iri soko ritagomba kuhaba.

Aba bacuruzi bavuga ko iyo imvura iguye, amazi amanukira mu miferege akangiza ibicuruzwa byabo, bigatuma bagwa mu bihombo, hakiyongeraho no kuba hari ibisima bacururizaho byatangiye kwangirika ku buryo ngo ababikoreraho ari bo babyisanira.

Aba bacuruzi bavuga ko ikibabaje ari uko badasiba kwishyura imisoro, bakibaza aho amafaranga bishyura ajya, ku buryo habuzemo ayatuma bubakirwa isoko.

Mutuyumuremyi Esperence yagize ati “Ibi bisenyuka birashaje. Nk’ubu igisima cyanjye icyugi cyavuyeho birasaba ko ari njyewe uzagikoresha. Nk’ubu hano homotseho ni ukuzana umufundi ukahikorera kandi bakatubaza umusoro ugasanga birimo biraduhombya.”

Kanyandwi Jean Baptiste we ati “Nk’ubu ubona izi rigori iyo imvura iguye ushobora kuhagera ukabona amazi arareka, niba ducuruza umukiriya akaza ntabona aho akandagira kubera ko isoko ridakoze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nta gahunda ihari yo kubaka iri soko kuko n’ubundi ryubatse ahantu hameze nabi, gusa ngo bazakomeza gusana mu gihe bari gushakisha aho bakubaka isoko rigezweho.

Yagize ati “N’ubundi muri gahunda dufite ntabwo twifuza kuzahagira isoko, nawe urahabona ko hacuramye. Twifuza ko isoko rizimukira ahandi ariko ntabwo twavuga ko tugiye guhita turisenya, ubu twakomeza kugenda dusana ari nako dukora gahunda yuko tuzubaka irindi soko ry’iriya santere ya Rukomo ariko atari hariya riri.”

Abacururiza muri iri soko, bo bavuga ko kuba bakomeje kurikoreramo rimeze uko rimeze, bibashyira mu gihombo, kuko uretse kuba ibicuruzwa byabo byangirika, n’abaguzi badakunze kurizamo kuko rimeze nabi.

 

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 11 =

Previous Post

DRCongo: Hagaragaye amashusho ababaje y’abo bivugwa ko ari FDLR barasa inka z’Abanyekongo b’Abatutsi

Next Post

Tumenye byinshi bitavuzwe ku itandukana ry’itsinda ryakundwaga na benshi muri muzika Nyarwanda

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tumenye byinshi bitavuzwe ku itandukana ry’itsinda ryakundwaga na benshi muri muzika Nyarwanda

Tumenye byinshi bitavuzwe ku itandukana ry’itsinda ryakundwaga na benshi muri muzika Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.