Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyamakuru Kazungu Clever noneho agaragaje ikibazo cy’ingutu kitagarukwaho kiri mu byagwingije ‘Football’ nyarwanda

radiotv10by radiotv10
11/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Umunyamakuru Kazungu Clever noneho agaragaje ikibazo cy’ingutu kitagarukwaho kiri mu byagwingije ‘Football’ nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Kazungu Clever, umwe mu basobanukiwe umupira w’amaguru n’icyawuteza imbere, yagaragaje kimwe mu bibazo by’ingutu gisa nk’ikirengagizwa, kiri mu bituma uyu mupira udakura mu Rwanda, bikanagira ingaruka ku Ikipe y’Igihugu yakunze kunengwa umusaruro nkene.

 

Inyandiko y’ibitekerezo bwite bya Kazungu Clever

Muraho? Mbanze gusuhuza abakunzi ba Radiotv10, mbambashimira ko batwereka ko badukunda.

Leta yacu ntacyo itakoze muri Siporo guhera 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe ngo Budget [Ingengo y’Imari] y’u Rwanda yari Miliyari 15 Frw gusa.

Dushimire cyane Prezida wacu Mzee Kijana Paul Kagame ukunda Siporo cyane, kuri we ntiyemera ko hari ikidashoboka, ni yo mpamvu imikino yose mu Rwanda yatangiye muri Nzeri 1994 mu gihe abantu babonaga ko bitashoboka kuko Abanyarwanda bari mu bihe bigoye.

Mu mikino yose, ikipe zasohokeraga u Rwanda zigiye gukina hanze y’Igihugu zishyurirwaga na Leta ibintu byose ku buryo nta kipe yananiwe gusohokera Igihugu kubera habuze ubushobozi.

Ndasaba Leta ko yabisubizaho kuko amakipe nta bushobozi afite, nta baterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa, ntibikwiye ko ikipe yo mu Rwanda yananirwa kwitabira amarushanwa kubera ko yabuze ubushobozi.

Muri Football, Leta ifite gahunda yo kuvugurura no kubaka ama Stade menshi ku buryo mu myaka 10 iri mbere u Rwanda ruzaba ruri mu Bihugu bikeya bifite ibibuga byiza kandi byinshi bishobora kwakira Igikombe cya Afrika “AFCON” cy’ibihugu 24 mu mujyi 10 ari yo Kigali, Muhanga, Nyanza, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Gicumbi, Ngoma.

Ariko nubwo bimeze bityo, dufite ikibazo gikomeye mu mitoreze mu batoza b’abenegihugu bafashijwe na Leta mu buryo bushoboka kugira ngo bahabwe amahugurwa ahagije, ariko umusaruro batanga uri hasi cyane, bikagira ingaruka mu ikipe z’Ibihugu zose guhera abari hasi ya 17, 20, 23, n’inkuru (Senior).

Mu mupira w’amaguru mu Bihugu bikiri mu iterambere ntibikunze kubaho kubona abatoza benshi bakinnye umupira, bize mu buzima busanzwe barangije Kaminuza mu cyiciro cya 2 bafite License A yemerewe gutoza imikino yose muri Afurika nkuko bimeze mu Rwanda bazi neza indimi 2.

Nubwo mu mupira w’amaguru badashyira imbere abize cyane ahubwo bashyira imbere abazi cyane ibijyanye n’umupira w’amaguru, urugero rwiza kuyobora FIFA bisaba guhera ku mashuri yisumbuye aho kuyoborwa na Professsor utazi ibya Football yayoborwa n’uwize amashuri yisumbuye gusa.

Mu Rwanda byari amata abyaye amavuta kubona abatoza bujuje byose kurusha Ibihugu byose bya EAC.

Urugero aba batoza bose barangije icyiciro cya 2 cya Kaminuza hafi ya bose babonye amahurwa y’ibanze mu Budage.

  1. Mashami Vincent
  2. Habimana Sosthene
  3. Seninga Innocent
  4. Ndanguza Theonas
  5. Jimmy Mulisa
  6. Kirasa Alain
  7. Rwasamanzi Yves
  8. Bisengimana Justin
  9. Muhire Hassan
  10. Hitimana Thierry we afite Master’s Degree

 

– Muri 2013 Mashami Vicent, yakoze amahugurwa y’amezi 3 muri Nottingham Forest FC yo mu Bwongereza.

– Seninga Innocent nanwe yakoze amahurwa mu Busuwisi bose ayo mahugurwa yiyongeraga kuyo bakoze mu Budage.

Ese hakorwe iki kugira ngo tuzabone abatoza benshi bo mu Gihugu badasaba ibyamirenge nkuko Abatoza b’abanyamahanga babisaba?

Kazungu Clever

Comments 1

  1. miheto livier says:
    2 years ago

    Bizaba kugabanya ikibazo cyogutang’akazi hakoreshejwe kumenyana Kandi cyacyo uwo bahaye akazi ashoboye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Itsinda ry’indwanyi kabuhariwe zaniyambajwe na DRCongo ryatangiye gufatirwa ibyemezo bikarishye

Next Post

Ibyavuzwe n’umunyemari ‘Dubai’ uregwa hamwe n’uwabaye Mayor imbere y’Urukiko bwa mbere baburana

Related Posts

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyavuzwe n’umunyemari ‘Dubai’ uregwa hamwe n’uwabaye Mayor imbere y’Urukiko bwa mbere baburana

Ibyavuzwe n’umunyemari ‘Dubai’ uregwa hamwe n’uwabaye Mayor imbere y’Urukiko bwa mbere baburana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.