Siporo y’u Rwanda yahombye Mafisango Patrick witabye Imana mu rukerera rwo ku itariki nk’iyi ya 17 Gicurasi mu mwaka wa 2012, azize impanuka yabanje kuba amayobera.
Patrick Mafisango, umukinnyi mpuzamahanga wanakiniye Amavubi, yakiniye ikipe ya Simba yo muri Tanzania, yapfuye azize impanuka y’imodoka habura amasaha macye ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu.
Patrick Mafisango wakiniraga Simba SC yo muri Tanzaniya, akaba kandi yari n’umukinnyi w’Ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana agerageza guhunga umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara, i Dar Es Salaam, ahagana saa kumi za mu gitondo cyo kuwa 17 Gicurasi 2012 ubwo yerekezaga iwe atashye avuye mu kabyiniro kitwa Mashala club.
Patrick Mafisango, umwe mu bakinnyi bari barahawe ubwenegihugu ngo akinire u Rwanda, yitabye Imana ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda, aho yari kuza gusanga bagenzi be bo mu ikipe y’Igihugu Amavubi.
Uyu mugabo wakundwaga cyane n’Abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y’Igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k’akabyiniriro ka ‘Patriote’, yapfiriye mu nzira ajyanywe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital.
Mafisango yapfuye nyuma y’umunsi umwe ahawe ubutumire yari amaze hafi umwaka adaheruka guhabwa mu ikipe y’igihugu dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Amavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2013 n’icy’isi 2014.
Mafisango yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC.
Uyu mukinnyi kandi yigeze kwambara igitambaro cya Kapiteni mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwakinaga n’ikipe ya Zambiya.
Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza muri APR FC mu mwaka wa 2006, ayikinira umwaka umwe yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo ayikinira imyaka ibiri (2), agaruka muri APR FC muri 2009, ayikinira undi mwaka umwe, muri 2010 ahita yerecyeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yakinnye umwaka umwe, mu 2011 ahita yerecyeza muri Simba SC na yo yo muri icyo Gihugu.
Esther Fififi UWIZERA
RADIOTV10