Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Habaye ikintu gishimangira ko irushanwa rya Basketaball rigiye kubera mu Rwanda ryihebewe bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
19/05/2023
in BASKETBALL, SIPORO
0
Habaye ikintu gishimangira ko irushanwa rya Basketaball rigiye kubera mu Rwanda ryihebewe bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abagura amatike yo kwinjira mu mukino wa mbere w’Irushanwa nyafurika rya Basketball rizwi nka BAL, rigiye kubera mu Rwanda, bagaragaje ko baryihebeye, kuko amatike yashize habura amasaha 24 ngo ube.

Iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2023, rizitabirwa n’amakipe umunani akomeye muri uyu mukino wa Basketball muri Afurika, arimo REG BBC yo mu Rwanda.

Mbere yuko iri rushanwa ritangira, ku mukino wa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers, haravugwa amakuru ko amatike yashize.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo iri rushanwa rizaba ritangira kandi, ikipe yo mu Rwanda ya REG BBC isanzwe ifite n’abakunzi benshi, na yo izamanuka mu kibuga ihura na Al Ahly Sporting Club.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’ibiganiro bya siporo, aremeza ko amatike yo kwinjira ku mukino wa mbere yashize, aho yagurwaga hifashijwe ikoranabuhanga.

Ni mu gihe kandi itike ya mbenshi yaguraga agera ku bihumbi 41 Frw mu gihe ikiri hasi cyari ku 1 500 Frw.

Iri rushanwa rya BAL rimaze kubera mu Rwanda inshuro eshatu, risanzwe ryitabirwa na benshi biganjemo urubyiruko rukomeje kugaragaza urukundo rwihebeye uyu mukino wa Basketball.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 3 =

Previous Post

Umuraperi w’amateka ku Isi unakina film yahawe ishimwe ry’ikirenga

Next Post

Batashye bijujuta kuko bateretswe abakekwaho kwica Umupolisi nkuko bari babyizejwe

Related Posts

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga wamamaye mu gikombe cya Afurika nka Lumumba kubera kwigaragaza nk’uyu munyapolitiki, warebaga imikino y’Ikipe y’Igihugu ya DRC...

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

by radiotv10
07/01/2026
0

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Muhadjiri Hakizimana wari umaze igihe adafite ikipe, yamaze gusinyira Nairobi United FC yo muri Kenya,...

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na mucyeba wayo, APR FC, yaguze abakinnyi batatu barimo myugariro...

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick...

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Batashye bijujuta kuko bateretswe abakekwaho kwica Umupolisi nkuko bari babyizejwe

Batashye bijujuta kuko bateretswe abakekwaho kwica Umupolisi nkuko bari babyizejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.