Habaye ikintu gishimangira ko irushanwa rya Basketaball rigiye kubera mu Rwanda ryihebewe bidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagura amatike yo kwinjira mu mukino wa mbere w’Irushanwa nyafurika rya Basketball rizwi nka BAL, rigiye kubera mu Rwanda, bagaragaje ko baryihebeye, kuko amatike yashize habura amasaha 24 ngo ube.

Iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2023, rizitabirwa n’amakipe umunani akomeye muri uyu mukino wa Basketball muri Afurika, arimo REG BBC yo mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Mbere yuko iri rushanwa ritangira, ku mukino wa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers, haravugwa amakuru ko amatike yashize.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo iri rushanwa rizaba ritangira kandi, ikipe yo mu Rwanda ya REG BBC isanzwe ifite n’abakunzi benshi, na yo izamanuka mu kibuga ihura na Al Ahly Sporting Club.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’ibiganiro bya siporo, aremeza ko amatike yo kwinjira ku mukino wa mbere yashize, aho yagurwaga hifashijwe ikoranabuhanga.

Ni mu gihe kandi itike ya mbenshi yaguraga agera ku bihumbi 41 Frw mu gihe ikiri hasi cyari ku 1 500 Frw.

Iri rushanwa rya BAL rimaze kubera mu Rwanda inshuro eshatu, risanzwe ryitabirwa na benshi biganjemo urubyiruko rukomeje kugaragaza urukundo rwihebeye uyu mukino wa Basketball.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru