Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abagabo banze gukomeza kubihishira bavuga ingeso abagore babo badukanye ngo idakwiye Umunyarwandakazi

radiotv10by radiotv10
24/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abagabo banze gukomeza kubihishira bavuga ingeso abagore babo badukanye ngo idakwiye Umunyarwandakazi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko abagore babo badukanye ingeso yabatunguye, yo gutaha mu gicuku cy’ijoro, kandi ko baba bavuye mu kabari, bakavuga ko ibi bitahozeho.

Umuturage witwa Kayibanda Augustin utuye muri aka gace, avuga ko hari abagore batagitinya gutaha saa yine z’ijoro, nyamara bitarigeze bibaho mu mateka yo mu Rwanda.

Ati “Wajya kubona ukabona saa tatu [z’ijoro] bicaye mu kabari. Nkabaza nti ‘ese mwa bagore mwe ko mwicaye mu kabari ubu abagabo banyu muragenda mubakinguze?’”

Uyu mugabo avuga ko iki kibazo akunze kubaza abo bagore cyari kigiye kumukoraho. Ati “Ejondi hari abari bagiye kunkubita babiri bakavuga ngo tuzagukubita.”

Havugimana Alphonse avuga ko nta mugore ukwiye gutaha ariya masaha, kuko byica byinshi bijyanye n’imiberego y’imiryango.

Ati “Iyo umugore atashye nijoro, ibintu byose biba byapfuye, nta wundi muntu wabikoze kuko ari we wari kubikora. Iyo atashye saa yine nabwo biba bibangamye.”

Ibi kandi binagarukwaho na bamwe mu bagore banenga bagenzi babo bajya mu tubari bagacyurwa n’ijoro, bakavuga ko uyu muco udakwiye, bityo ko inzego zikwiye kugira icyo zikora.

Ndacyayisenga Francoise yagize ati “Barazinywa bakageza na sa tanu ahubwo. Hari n’abararamo. Ntabwo bikwiye, uwo muco ni mubi.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamgana, Dr.Rangira Lambert avuga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo ingeso nk’izi zicike kuko zishobora kuba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango, nubwo bikorwa na bamwe.

Ati “Byagaragaye ko atari bose. Aba umwe agatukisha bose, ariko igishimishije ni uko hari ababashije kugaya abakora ibyo bikorwa, natwe tukaba twumva icyo kibazo mu Karere ka Rwamagana kitaduhangayikishije.”

Yakomeje agira ati “Bacye bakora ibyo si abo gushimwa tukaba twabonye ko ari ikintu cyo kugaya.”

INKURU MU MASHUSHO

Yussouf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Tunisia: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahagurukanye Perezida

Next Post

Isomo ry’ubuzima rya Miss Jolly yagaruyemo ijambo ryigeze gutuma bamuhagurukana

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Isomo ry’ubuzima rya Miss Jolly yagaruyemo ijambo ryigeze gutuma bamuhagurukana

Isomo ry’ubuzima rya Miss Jolly yagaruyemo ijambo ryigeze gutuma bamuhagurukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.