Sunday, July 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

S.Africa: Akurikiranyweho iby’urukozasoni agashyiramo na Perezida w’Igihugu

S.Africa: Akurikiranyweho iby’urukozasoni agashyiramo na Perezida w’Igihugu

Polisi yo muri Afurika y’Epfo ikurikiranye umugabo ucyekwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni harimo isura ya Perezida w’Igihugu, Cyril Ramaphosa.

Kuri uyu wa Kabiri byari biteganijwe ko uyu mugabo ashyikirizwa ubutabera i Pretoria ngo yiregure ku byo akurikiranyweho byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kandi y’impimbano arimo Umukuru w’Igihugu.

Polisi ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yakwirakwije aya mashusho ku bapolisi batandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Iperereza ryatangiye gukorwa kuri uyu mugabo muri uku kwezi kwa Gicurasi aribwo yaje gufatirwa mu burasirazuba bw’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo, atabwa muri yombi.

Hagati aho amashusho y’urukozasoni n’ibikorwa nkabyo birabujijwe muri Afurika y’Epfo kimwe no kubikwirakwiza.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =