Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Twamenye amakuru arambuye ku gikorwa cyakozwe na Mayor cyakoze benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
25/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
3
Twamenye amakuru arambuye ku gikorwa cyakozwe na Mayor cyakoze benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru akomeje gushimirwa igikorwa yakoze cyo kuyamba abana b’abanyeshuri bari bagiye ku ishuri, akabaha lifuti. Uwabyiboneye twaganiriye aduha amakuru arambuye kuri iki gikorwa.

Ni nyuma y’amafoto yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Rukundo Emmanuel usanzwe ari umunyamakuru, agaragaza abana bato biga mu mashuri abanza, bari gusohoka mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Vigo.

Mu kiganiro uyu munyamakuru yagiranye na RADIOTV10, Rukundo Emmanuel yavuze ko iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Rukore mu Murenge wa Buganza mu Karere ka Nyaruguru, ubwo Umuyobozi w’aka Karere, Emmanuel Murwanashyaka yanyuraga kuri aba banyeshuri bagiye mu masomo y’ikigoroba.

Avuga ko iyi modoka y’Umuyobozi w’Akarere yageze ku banyeshuri batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe ubwo bari mu nzira bajya ku Ishuri, igahagarara.

Ati “Bari abana bari bambaye boda boda zisa nk’izishaje n’imyenda y’ishuri ubona ko ishaje, ndatekereza nti ‘ese ni umuyobozi urimo ugiye kubabaza wenda ati kuki mujya ku ishuri mudafite isuku ihagije?’ mu gihe nkitekereza gutyo mbona abana babinjijemo, umwe ajya imbere, abandi babiri bajya inyuma.”

Rukundo Emmanuel avuga ko yasigaranye amacyenga y’aho abo bana baberecyeje akaza gukurikirana nk’umunyamakuru kuko yacyekaga ko bashobora kuba bagiye kugirirwa nabi.

Ati “Naje gutekereza nk’umunyamakuru ufite ikarita ya RMC, ndavuga nti ‘nubwo ntafashe ririya shusho babashyira mu modoka ariko nshobora kumenya nibura aba bana bararengera he’.”

Yasabye umushoferi wari umutwaye gukurikira iyi modoka ya Vigo yari ifite ibirahure bitabona, ati “Ngiye kubona mbona ya modoka ihagaze hafi y’ikigo cy’ishuri, imiryango barayikingura, mpita mvamo nikinga iruhande rw’urugi rwa shoferi, mfata video ya bariya bana bava mu modoka.”

Uyu munyamakuru avuga ko yabonye abo bana bava mu modoka bamwenyura, na we agahita yumva impungenge yari afite zishize kuko yibazaga utwaye abo bana n’aho abajyanye, agahita abegera akabaganiriza.

Yanagarutse ku bakomeje kuvuga ko ari ikinamico yafashwe, avuga ko ntaho ahuriye n’umuyobozi wa kariya Karere ndetse ko na we ubwe atari azi ko ari we wari uri muri iriya modoka.

Ati “Ni amashusho nafashe kuko byankoze ku mutima, kugira ngo ngaragaze igikorwa umuyobozi yakoze kandi wenda atazi ko hari abantu bari kumureba ku buryo byanaha isomo abandi bayobozi bumva ko batakwicisha bugufi.”

Avuga ko aganira n’aba bana bamubwiye bati “Meya yatubwiye ngo tujye mu modoka adutware, bongeraho ko yagiye abaganiriza, ababwira na we ko yabaye mu cyaro ari na ho yakuriye, abasaba kwiga bagatsinda kugira ngo na bo bazabashe kugenda mu modoka nk’iriya.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bashimye byimazeyo iki gikorwa cyakozwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

Umunyamakuru mugenzi we ufata amashusho witwa Richard Kwizera, atanga igitekerezo kuri aya mafoto, yagize ati “Igikorwa cyiza cyakozwe na Mayor.”

Uwitwa Ally Kanyankore na we yagize ati “Murwanashyaka ndamuzi i Muhanga yigisha muri ICK yazaga muri restaurant iwacu. Ni imfura irangwa no kwicisha bugufi no gukora neza akazi ke. Courage kuri we kabisa.”

Umwe yari yicaranye na Mayor imbere
Yabagejeje ku ishuri bavamo

RADIOTV10

Comments 3

  1. leodomirka says:
    3 years ago

    Uyumuyobozi turamushimiye cyaneee!nubwo tutamuzi. Abavuga ko ari ikinamico nibamwe bananiwe guca bugufi.

    Reply
  2. Mfashingabo Jean Paul says:
    3 years ago

    Umuntu nyamuntu n’ uwicisha bugufi, akabana n’ aboroheje, Kandi akagira umumaro mu gihe cyose…
    Buri wese agize umutima w’ impuhwe isi yagira amahoro…

    Reply
  3. Johnfrank says:
    3 years ago

    Uwo niwe muyobozi unabukwiye rwose! Ese bagiye bigira kuri president “ntaca nyabugogo akavamo agasuhuza abaturage!” Konta Moyer uraca mugasanteri kurwagwa ng wasuhuze abaturage!? Baba bikomeje kdi na bible irabivuga ngo abicisha bugufi bazashyirwa hejuru.Big up kuri Moyer wahayagaciro abobayobozi bejo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Ushobora kuba ari uwa mbere wuzukuruje muto mu Rwanda ahishuye icyabiteye n’impamvu atishimye

Next Post

I Kinshasa byadogera noneho abanyapolitiki bakomeye barwanya Tshisekedi bakora ibidasanzwe

Related Posts

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli...

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Imodoka nini yari ipakiye amakara yifashishwa mu gutunganya sima yari ivanye mu Gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

by radiotv10
07/01/2026
0

Umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu...

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
I Kinshasa byadogera noneho abanyapolitiki bakomeye barwanya Tshisekedi bakora ibidasanzwe

I Kinshasa byadogera noneho abanyapolitiki bakomeye barwanya Tshisekedi bakora ibidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.