Twamenye amakuru arambuye ku gikorwa cyakozwe na Mayor cyakoze benshi ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru akomeje gushimirwa igikorwa yakoze cyo kuyamba abana b’abanyeshuri bari bagiye ku ishuri, akabaha lifuti. Uwabyiboneye twaganiriye aduha amakuru arambuye kuri iki gikorwa.

Ni nyuma y’amafoto yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Rukundo Emmanuel usanzwe ari umunyamakuru, agaragaza abana bato biga mu mashuri abanza, bari gusohoka mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Vigo.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro uyu munyamakuru yagiranye na RADIOTV10, Rukundo Emmanuel yavuze ko iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Rukore mu Murenge wa Buganza mu Karere ka Nyaruguru, ubwo Umuyobozi w’aka Karere, Emmanuel Murwanashyaka yanyuraga kuri aba banyeshuri bagiye mu masomo y’ikigoroba.

Avuga ko iyi modoka y’Umuyobozi w’Akarere yageze ku banyeshuri batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe ubwo bari mu nzira bajya ku Ishuri, igahagarara.

Ati “Bari abana bari bambaye boda boda zisa nk’izishaje n’imyenda y’ishuri ubona ko ishaje, ndatekereza nti ‘ese ni umuyobozi urimo ugiye kubabaza wenda ati kuki mujya ku ishuri mudafite isuku ihagije?’ mu gihe nkitekereza gutyo mbona abana babinjijemo, umwe ajya imbere, abandi babiri bajya inyuma.”

Rukundo Emmanuel avuga ko yasigaranye amacyenga y’aho abo bana baberecyeje akaza gukurikirana nk’umunyamakuru kuko yacyekaga ko bashobora kuba bagiye kugirirwa nabi.

Ati “Naje gutekereza nk’umunyamakuru ufite ikarita ya RMC, ndavuga nti ‘nubwo ntafashe ririya shusho babashyira mu modoka ariko nshobora kumenya nibura aba bana bararengera he’.”

Yasabye umushoferi wari umutwaye gukurikira iyi modoka ya Vigo yari ifite ibirahure bitabona, ati “Ngiye kubona mbona ya modoka ihagaze hafi y’ikigo cy’ishuri, imiryango barayikingura, mpita mvamo nikinga iruhande rw’urugi rwa shoferi, mfata video ya bariya bana bava mu modoka.”

Uyu munyamakuru avuga ko yabonye abo bana bava mu modoka bamwenyura, na we agahita yumva impungenge yari afite zishize kuko yibazaga utwaye abo bana n’aho abajyanye, agahita abegera akabaganiriza.

Yanagarutse ku bakomeje kuvuga ko ari ikinamico yafashwe, avuga ko ntaho ahuriye n’umuyobozi wa kariya Karere ndetse ko na we ubwe atari azi ko ari we wari uri muri iriya modoka.

Ati “Ni amashusho nafashe kuko byankoze ku mutima, kugira ngo ngaragaze igikorwa umuyobozi yakoze kandi wenda atazi ko hari abantu bari kumureba ku buryo byanaha isomo abandi bayobozi bumva ko batakwicisha bugufi.”

Avuga ko aganira n’aba bana bamubwiye bati “Meya yatubwiye ngo tujye mu modoka adutware, bongeraho ko yagiye abaganiriza, ababwira na we ko yabaye mu cyaro ari na ho yakuriye, abasaba kwiga bagatsinda kugira ngo na bo bazabashe kugenda mu modoka nk’iriya.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bashimye byimazeyo iki gikorwa cyakozwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

Umunyamakuru mugenzi we ufata amashusho witwa Richard Kwizera, atanga igitekerezo kuri aya mafoto, yagize ati “Igikorwa cyiza cyakozwe na Mayor.”

Uwitwa Ally Kanyankore na we yagize ati Murwanashyaka ndamuzi i Muhanga yigisha muri ICK yazaga muri restaurant iwacu. Ni imfura irangwa no kwicisha bugufi no gukora neza akazi ke. Courage kuri we kabisa.”

Umwe yari yicaranye na Mayor imbere
Yabagejeje ku ishuri bavamo

RADIOTV10

Comments 3

  1. leodomirka says:

    Uyumuyobozi turamushimiye cyaneee!nubwo tutamuzi. Abavuga ko ari ikinamico nibamwe bananiwe guca bugufi.

  2. Umuntu nyamuntu n’ uwicisha bugufi, akabana n’ aboroheje, Kandi akagira umumaro mu gihe cyose…
    Buri wese agize umutima w’ impuhwe isi yagira amahoro…

  3. Johnfrank says:

    Uwo niwe muyobozi unabukwiye rwose! Ese bagiye bigira kuri president “ntaca nyabugogo akavamo agasuhuza abaturage!” Konta Moyer uraca mugasanteri kurwagwa ng wasuhuze abaturage!? Baba bikomeje kdi na bible irabivuga ngo abicisha bugufi bazashyirwa hejuru.Big up kuri Moyer wahayagaciro abobayobozi bejo.

Leave a Reply to Johnfrank Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru