• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

radiotv10by radiotv10
23/02/2026
in MU RWANDA
0
Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko abatuye mu Murenge wa Jenda batabaje bavuga ko barembejwe n’inzoga z’inkorano zirimo iyamamaye cyane ku izina ry’Igisabasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko butigeze bubuza abantu kwenga inzoga, ariko ko butazihanganira abakora izangiza ubuzima bw’abaturage.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa RADIOTV10, bamwe mu batuye mu isantere ya Jenda iherereye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuze ko uwanyoye iyi nzoga izwi nk’“Igisabasaba” ata ubwenge ndetse akagira amahane menshi, ku buryo hari n’abagera ku rugomo.

Icyakora, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bugaragaza ko bwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya iyi nzoga kimwe n’izindi zangiza ubuzima bw’abaturage, kandi ko bigenda bitanga umusaruro ugaragara. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette.

Mayor Mukandayisenga ati “Mu by’ukuri ntabwo tubuza umuntu kwenga inzoga, ahubwo icyo tubuza ni inzoga z’inkorano zangiza ubuzima. Kandi izi nzoga si muri Nyabihu gusa ziboneka, ahubwo no hirya no hino hari abantu baba bashaka kunguka vuba ntibite ku buzima bw’abaturage bazinywa.”

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru bagarutse ku myitwarire y’abanywi b’Igisabasaba n’uburyo iyo babuze iyo nzoga babura amahoro.

Umuturage ati “Ngiye kunywa Igisabasaba kuko iyo ntakinyoye n’ibiryo biranga, ntabwo bimanuka.”

Undi muturage ati “Hari igihe uba uri kumwe n’umuntu, yakwinjira mu kabari, nyuma y’iminota micye yasohoka ukibaza uti ‘mbese ageze muri iriya nzu anywa ibiki?’ Uwayinyoye yayihaze aba adunda nk’uwambaye rasoro.”

Mayor w’Akarere ka Nyabihu, Mme Mukandayisenga Antoinette, agaruka ku ngamba ubuyobozi bwafashe kuri iki kibazo ari na ko atanga ubutumwa ku bazikora.

Ati “Umuturage ari ku isonga. Ntabwo dushobora kwemera ko abantu benga inzoga z’inkorano zangiza ubuzima. Ndashaka kubwira abazenga ko tuzazirwanya ku buryo umuturage azasigara ariho mu buzima bwiza. Niba asoma inzoga, abe asoma inzoga nziza, yaba ari iyo kwakiriza umushyitsi cyangwa yo gusangira n’abandi, abe ari inzoga nzima umuntu ashobora no kuvuga ati ‘kwa runaka barenga.’”

Abahanga mu buzima bavuga ko inzoga z’inkorano zishobora gutera ingaruka zikomeye ku buzima bw’uwazinyoye, bitewe n’uko zishobora kuba zirimo ikinyabutabire cya methanol, gifatwa nk’uburozi mu mubiri w’umuntu, kikaba cyangiza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri. Mu gihe inzoga zemewe zo zisanzwe zirimo ikinyabutabire cya ethanol.

Izi nzoga ntiziba zikoranye ubuziranenge
Abazinywa barangwa n’imyitwarire idasanzwe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

Nyanza: Bavuze uko igikorwa remezo cy’ingirakamaro cyabasigiye akaga

Next Post

Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.