Ikiganiro cya mbere kiryoshye gihuriyemo Abanyamakurukazi bakunzwe mu Rwanda (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyamakurukazi Aissa Cyiza na Cyuzuza Jeanne d’Arc bari mu ba mbere bakunzwe mu Rwanda, bahuriye mu kiganiro nkarishyabumenyi cya 10Batlle, gisanzwe gihuriramo ibyamamare bagahangana mu bibazo by’ubumenyi rusange.

Aba banyamakuru bokorera Radiyo zitandukanye z’imyidagaduro mu Rwanda, ni bamwe mu bafite abakunzi benshi kubera ibiganiro byabo byiza bakora, n’uburyo basabana n’ababakurikira.

Izindi Nkuru

Basanzwe kandi bahurira mu kiganiro kitwa ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, nacyo gitangirwamo ubumenyi rusange bufasha benshi.

Ubwo bahuriraga muri iki kiganiro nkarishyabumenyi kizwi nka 10 Battle gitambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10, bombi bavugaga ko basa nk’abaje mu kizamini.

Ikibazo cya mbere cyiyemejwe na Cyuzuzo Jeanne d’Arc wavuze ko yavuga amaradiyo 12 akorera mu Rwanda, ariko bikarangira avuze 10, bituma inota rya mbere ryegukanwa na Aissa Cyiza.

Aissa Cyiza wavuze ko yavuga amapeti atatu ya Polisi, yavuzemo abiri yongeramo na IGP, isanzwe ari umwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, bituma inota rya kabiri ryegukanwa na Cyuzuzo.

Aba banyamakurukazi bakomeje guhangana, ariko banyuzamo bagatera urwenya, bagaseka, kubera ibisubizo bikomeye byabagoraga.

Iki kiganiro cy’umukino cyasoje Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d’Arc atsinze ku manota ane kuri atatu ya Aissa Cyiza.

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru