Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa mu mukino wa Volleyball, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika izabera i Nairobi muri Kenya.
Aba bakinnyi batangiye uyu mwiherero kuri uyu wa Gatanu, aho baje bigaragara ko biteguye kuzahesha ishema Igihugu cyabo.
Mu myambarire inogeye ijisho, aba bakinnyi babanje guhurira kuri BK Arena, aho bamwe baje baherekejwe n’abo mu miryango yabo, ubundi bahita berecyeza mu mwiherero.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda FRVB, rivuga ko “Ubundi iyi Igihugu kiguhamagaye ukitaba karame ntakuzuyaza” ndetse ko nyuma yo guhamagararwa kw’aba bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’abagore “batangiye imyiteguro y’imikino ya African Nations Championship, izabera muri Kenya mu kwezi gutaha.”
Aba bakinnyi batangiye umwiherero, nyuma yuko Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frédéric Guérin ahamagaye abagera muri 20 bazavamo abo azajyana muri iyi mikino izabera i Nairobi muri Kenya kuva tariki 23 Kanama kugeza ku ya 05 Nzeri 2026.

RADIOTV10