Saturday, July 18, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

I Nduba ivumbi ryageze ku rundi rwego kandi icyo bari bizejwe cyaribagabanyiriza baragitegereje baraheba

I Nduba ivumbi ryageze ku rundi rwego kandi icyo bari bizejwe cyaribagabanyiriza baragitegereje baraheba

Abatuye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, havugwa ivumbi rikabije, baravuga ko bari bizejwe ko imihanda yaho izajya imenwamo amazi, ariko kuva babibwirwa ntibyize bikorwa, none ivumbi rigeze aho bikanga kubaviramo izindi ngaruka zikomeye.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, ubwo aherutse mu Nteko Ishinga Amategeko agaragaza ibiri gukorwa na Guverinoma mu kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, Abagize Inteko bagaragaje ikibazo cy’ivumbi ribangamiye abaturage mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali bitewe n’imihanda itaragezwamo kaburimbo.

Minisitiri w’Intebe yari yababwiye ko, mu kugabanya uburemere bw’icyo kibazo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kigiye gutangira kumena amazi muri iyo mihanda.

Hashize icyumweru kirenga, icyakora abaturage batuye mu bice bya Gasanze na Nduba, nka kamwe mu duce turangwamo ivumbi ku rwego rukomeye, bavuga ko kuva bakizezwa ko iyo mihanda izajya imenwamo amazi bitigeze bikorwa, ndetse ngo ivumbi rikomeje kubamerera nabi.

Tuyisabe Emmerita yagize ati: “Nta mazi bamenamo, nta na rimwe bigeze bayamenamo. Kuva mu cyumweru gishize kugeza ubu ntibarayamenamo. Ivumbi ritumereye nabi, ahubwo tuzarwara igituntu. Abantu b’i Gasanze turashize n’ivumbi.”

Naho Uwihanganye Samuel ukora umwuga w’ubumotari yagize ati: “Natwe twarabyumvise ko bari bavuze ko bazajya bamena amazi muri uyu muhanda, ariko nta byo bakoze rwose. Gukorera muri uyu muhanda biba bibangamye, ariko kuko nta kundi twabigenza dupfa kuwukoreramo.”

Nubwo aba baturage bagaragaza ko kumenwaho amazi muri iyo mihanda byabafasha cyane, bavuga ko kuba uwo muhanda washyirwamo kaburimbo ari byo babona nk’igisubizo kirambye, kuko ngo niyo impeshyi yarangira ivumbi rigashira, mu gihe cy’imvura urwondo n’imivu y’amazi na byo ntibyazabakira.

Mwumvaneza Felix yagize ati: “Kaburimbo irakenewe hano, ariko nubwo itahita iboneka, nibadusukire amazi muri uyu muhanda kugira ngo ivumbi rireke gukomeza kutwica.”

Naho Mugabe Theoneste yagize ati: “Uyu muhanda wavuzwe igihe kinini. Turifuza ko wakorwa kuko kaburimbo ni yo yatuma iri vumbi ridakomeza kuzamuka, kandi ni cyo gisubizo kirambye twabona. Niyo ivumbi rivuyeho, no mu gihe cy’imvura haba umuvu n’urwondo rukabije.”

Abo baturage baturiye iyo mihanda yuzuye ivumbi bakomeje gusaba ko icyo kibazo cyitabwaho mu buryo burambye, kuko bitabaye ibyo iryo vumbi ryazagira ingaruka ku buzima bwabo.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =