• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amakuru mashya atunguranye ku gitaramo cy’abaririmba Gospel baherutse gutangaza ibyateje impaka

radiotv10by radiotv10
01/06/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Couple iririmba Gospel yageneye ubutumwa buremereye abarimba indirimbo z’Isi baza kubatobera
Share on FacebookShare on Twitter

Igitaramo cy’abaririmbyi, James n’umugore we Daniella baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu, biravugwa ko cyasubitswe mu buryo bw’igitaraganya kikimurirwa ku wundi munsi.

Mu minsi ishize, James uririmbana n’umugore we Danilla, aherutse kuvuga ko atewe impungenge n’abahanzi baririmba indirimbo z’Isi, biharaje no kunyuzamo bakaririmba n’iz’Imana.

Ni igitekerezo cyateje impaka muri rubanda, bavugaga ko nta muntu ukomwe ku kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, kandi ko nta n’uwo byandikiwe ko ari we wenyine uzifiteho ububasha bwo kuziririmba.

Uyu muhanzi yatangaje ibi ubwo bamurikiraga itangazamakuru imyiteguro y’igitaramo cyabo cyiswe ‘Gathering of 1000’, cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023.

Gusa amakuru ahari ubu, avuga ko iki gitaramo gishobora kuba cyasubitswe, kikimurirwa ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wavuganye na bamwe mu bari gutegura iki gitaramo, bamubwiye ko nta makuru menshi arajya hanze kuri izi mpinduka, ariko ko mu gihe kitarambiranye, haza gusohoka itangazo rizivugaho.

Uwitwa Mandela uri mu bikorwa byo gutegura iki gitaramo, yagize ati “Ni impinduka ariko abantu ntibabifate mu buryo bubi kuko ku Cyumweru twabyimuriye ni heza kuruta ku wa Gatanu. Urebye ku wa Gatanu abantu baba bavuye mu kazi bakaba batinda kuhagera kandi imihanda izafungwa kubera igikorwa cya Siporo gihari. Rero ku Cyumweru bizorohera abantu kuza dore ko gahunda nyinshi zo ku nsengero zikorwa mu masaha ya mu gitondo.”

Kwimura itariki y’iki gitaramo byatewe n’igikorwa cya Siporo rusange iba nijoro izwi nka ‘Kigali Night Run’ kizaba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kandi kikazabera mu bice byerecyeza kuri Kigali Convention Center, aho imihanda izaba ifunze mu masaha y’umugoroba, ku buryo byari kuzagora abari kuzitabira iki gitaramo.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 18 =

Previous Post

Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka

Next Post

Nigeria: Abagore batwite bari bashimutiwe impamvu idasanzwe babasanze ku muntu utakekwaga

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Nigeria: Abagore batwite bari bashimutiwe impamvu idasanzwe babasanze ku muntu utakekwaga

Nigeria: Abagore batwite bari bashimutiwe impamvu idasanzwe babasanze ku muntu utakekwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.