Kizigenza wa Gospel Nyarwanda uyu munsi ntarara ku butaka bw’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Israel Mbonyi umaze kubaka izina mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, arerecyeza ku Mugabane w’u Burayi, aho agiye gutaramira Abanyarwanda babayo ndetse n’abandi bakunda ibihangano bye.

Uyu muhanzi ufata rutemikirere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena, yerekeje i Burayi gukorayo ibitaramo.

Izindi Nkuru

Arerecyeza mu Gihugu cy’u Bubiligi, ari na ho azakorera igitaramo cya mbere ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023.

Azakomereza ibitaramo bye mu bindi Bihugu by’i Burayi, nk’u Bufaransa na Sweeden, hari mu Bihugu bibarizwamo Abanyarwanda benshi.

Yagize ati “Kuri uyu mugoroba ndajya mu Bubiligi, igitaramo cya mbere ni ku cyumweru ariko nzajya no mu bindi Bihugu birimo u Bufaransa no muri Suede.”

Avuga ko ajyanye n’itsinda ry’abantu batadantu basanzwe bamufasha mu bikorwa bye byo kuririmba.

Israel Mbonyi agiye kwerecyeza i Burayi, mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Nkumusirikare’ yanitiriye album ye.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru