Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, barashinza ubuyobozi bw’aka Kagari kuba nyirabayazana y’ikibazo kiri gutuma bajya kwa muganga ntibavurwe, nyamara barishyuye imisansu y’ubwisungane mu kwivuza.
Aba baturage baganiriye na RADIOTV10, bari ku Kigo cy’Ubuzima cya Bunyetongo, aho bari baje kwivuza, bavugaga ko bangiwe kuvurwa kuko ngo badafite inyemezabwishyu zigaragaza aho bishyuriye Ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka.
Mujawamariya Anne Marie wo mu Mudugudu wa Mpirindi muri aka Kagari, yagize ati “Umuntu ari kujya kwivuza bakamubwira ngo nazane inyemezabwishyu, ubundi ukayibura ugasanga banze kukuvura.”
Mukankusi Marthe we yavuze yagiye kwivuza, bakamubwira ko batamubona muri sisiteme, kandi yarishyuye umusanzu we.
Ati “Tugeze kwa muganga bati ‘ntabwo tukuvura nta mituweri watanze’. Ndavuga nti ‘ko se nayitanze imiryango yanjye yose nkaba narayishyuriye kubera iki mutamvura?’ Narayishyuye. Aya’mbere nayatanze mu kwezi kwa Gatanu, uwa nyuma namutangiye muri uku kwezi kwa Gatandatu mu matariki icumi.”
Aba baturage bahuriza ku gusaba ko bahabwa inyemezabwishyu kuko bikomeje kubagiraho ingaruka mu kwivuza, gusa kuri bo ngo ntibagakwiye kureka kubavuza kandi barishyuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien yemereye RADIOTV10 ko amafaranga yose abaturage bayamuhaye yayishyuye gusa ngo inyemezabwishyu ntiziraboneka kandi ko habayemo ikibazo cya Sisiteme ikoreshwa na benshi, gusa ngo bategereje kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).
Ati “Icyo kibazo cyo cyari cyabayemo bitagaragara ko bishyuye n’inyemezabwishyu nazo zihari ariko bikanagaragara nanone ko umuntu atishyuye. Dutegereje ko byemezwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB kuko kwishyura bwo twarishyuye.”
Umukozi wa MobiCash ukorera muri uyu Murenge wa Murama, Munyakaragwe Syliver, uvugwaho ko yishyuriye aba baturage bose, we avuga ko yamaze kubishyurira ndetse ko n’izi nyemezabwishyu abayobozi bakwiye kuza kuzifara abakaziha abaturage.
Ati “Hari izasohowe zihari za cyera ahubwo abayobozi ni bo bakaza kuzifata kuko njyewe si njye wazibashyira.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB mu Karere ka Kayonza, Mushimiyimana Jerome avuga ko ubusanzwe iyo umuntu amaze kwishyura, ahita ujya kwivuza kuko aba yamaze kujya muri sisiteme.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Karama, gisanzwe gicunga iki kigo cy’ubuzima cya Bunyetongo, bushimangira ko butakwakira abaturage batagaragara muri sisiteme ko bishyuye, kuko ngo byateza igihombo Ikigo Nderabuzima.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10