Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiteye amatsiko ku Mujepe Lt.Col Bagwaneza warwanye urugamba rwo Kwibohora

radiotv10by radiotv10
15/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibiteye amatsiko ku Mujepe Lt.Col Bagwaneza warwanye urugamba rwo Kwibohora
Share on FacebookShare on Twitter

Lt. Col Lydia Bagwaneza, umwe mu basirikare b’Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda, mu itsinda ririnda abayobozi bakuru, ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo Kwibohora, aho yinjiye igisirikare akiri umwangavu. Byinshi kuri we n’uburyo yinjiye muri RPA.

Mu kwezi k’Ukwakira 1990, ubwo Bagwaneza yari asoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuye mu gace ka Rwamwanja ahabaga impunzi mu Karere ka Kamwenge gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, asanga itsinda ryari rigamije impinduramatwara.

Bagwaneza wari umwana wa kane mu muryango we, yasize ababyeyi be bombi bari barahungiye muri Uganda, yiyemeza kujya gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kuzabohora Igihugu cyabo cy’u Rwanda cyari cyugarijwe n’ibibazo uruhuri cyaterwaga n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe.

Nubwo bitari byoroshye ko umwana w’umukobwa ajya mu bikorwa nk’ibi byari bimenyerewe ku gitsinagabo, Bagwaneza avuga ko byahoze mu byifuzo by’umubyeyi we.

Ati “Ndi umwana wa kane mu muryango w’abana icumi kandi umunani bose ni abakobwa. Nakunze kumva ko Data yifuzaga ko umunsi umwe yazagira umwana wazagira uruhare mu Kwibohora, kandi ndishimira kuba byararangiye ari njyewe ubaye uwo mwana.”

Agaruka ku nzira ye yo kujya gufatanya n’abandi mu rugamba rwo Kwibohora, mu kiganiro yagiranye na The New Times, Bagwaneza yagize ati “Ninjiye mu rugamba nkiri muto ndi umwangavu, ariko nk’uko bakunze kubivuga, inyoni yazindutse ni yo icyura umusaruro.”

Akomeza agira ati “Twagiye kwifatanya n’abandi bari baratangiye. Twari turambiwe gukomeza kuba mu Gihugu cy’amahanga, kandi ababyeyi bacu bahoraga mu bibazo.”

Avuga ko ababyeyi babo ari bo bamuhaga imbaraga zo gukora ibyo yakoraga kuko “bari abanyamuhate, nubwo twabagaho mu buzima bugoye bw’imahanga, bakomeje kwita ku miryango yabo.”

Avuga ko mu bihe by’ibiruhuko mu gace babagamo, habaga inama, akaba ari we wandikaga ibyazivugirwagamo “kabone nubwo nigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Hari ibyo batabashaga kwandika, rero ngafata izo nshingano. Tugashobora kubisoma ubundi tukabasobanurira. Ibyo byampaye imbaraga binanyereka ko hari icyo nashobora.”

Uwambaye umupira w’ubururu

Yabanje guhura n’imbogamizi

Bagwaneza avuga ko yinjiye urugamba mu bihe bigoye, kuko ari mu bihe Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wari uruyoboye, yatabarukiyemo.

Bagwaneza ati “Mu ntangiro ntabwo byari byoroshye, by’umwihariko kuri twe twinjiye mu gihe benshi mu bayobozi biciwemo. Ninjiye nyuma y’urupfu rwa Gisa, Bayingana na Bunyenyezi.”

Avuga ko muri ibyo bihe nta morali bari bafite kugeza ubwo Perezida Paul Kagame yazaga kuyobora uru rugamba, akabatera imbaraga.

Ati “Yaturemyemo kwigarurira icyizere ndetse n’akanyabugabo ku buryo washobora no kwibagirwa iminsi yose twari tumaze tutishimye […] nanjye ubwanjye icyo gihe nari mpari.”

Akomeza avuga ko nubwo bitari byoroshye “ariko ibanga ryari ukubanza kumenya mbere na mbere icyo duharanira. Urugamba rwari rugoye, kumara iminsi myinshi ku zuba, utizeye ko uri buze kubona icyo kurya, utazi niba uri bubone aho wikinga, ariko nta gucika intege tutaragera ku ntego.”

Avuga ko kimwe mu byabafashaga, ari ukugira ubuyobozi bukomeye bwahoraga iteka bubatera akanyabugabo kandi bukabaganiriza kenshi.

Ubu afite ipeti rya Lieutenant Colonel

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda

Next Post

Nigeria: Hashyizweho ibihe bidasanzwe kubera ikibazo cyihariye

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando
AMAHANGA

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

by radiotv10
26/12/2025
0

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Hashyizweho ibihe bidasanzwe kubera ikibazo cyihariye

Nigeria: Hashyizweho ibihe bidasanzwe kubera ikibazo cyihariye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.