Ibiteye amatsiko ku Mujepe Lt.Col Bagwaneza warwanye urugamba rwo Kwibohora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt. Col Lydia Bagwaneza, umwe mu basirikare b’Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda, mu itsinda ririnda abayobozi bakuru, ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo Kwibohora, aho yinjiye igisirikare akiri umwangavu. Byinshi kuri we n’uburyo yinjiye muri RPA.

Mu kwezi k’Ukwakira 1990, ubwo Bagwaneza yari asoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuye mu gace ka Rwamwanja ahabaga impunzi mu Karere ka Kamwenge gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, asanga itsinda ryari rigamije impinduramatwara.

Izindi Nkuru

Bagwaneza wari umwana wa kane mu muryango we, yasize ababyeyi be bombi bari barahungiye muri Uganda, yiyemeza kujya gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kuzabohora Igihugu cyabo cy’u Rwanda cyari cyugarijwe n’ibibazo uruhuri cyaterwaga n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe.

Nubwo bitari byoroshye ko umwana w’umukobwa ajya mu bikorwa nk’ibi byari bimenyerewe ku gitsinagabo, Bagwaneza avuga ko byahoze mu byifuzo by’umubyeyi we.

Ati “Ndi umwana wa kane mu muryango w’abana icumi kandi umunani bose ni abakobwa. Nakunze kumva ko Data yifuzaga ko umunsi umwe yazagira umwana wazagira uruhare mu Kwibohora, kandi ndishimira kuba byararangiye ari njyewe ubaye uwo mwana.”

Agaruka ku nzira ye yo kujya gufatanya n’abandi mu rugamba rwo Kwibohora, mu kiganiro yagiranye na The New Times, Bagwaneza yagize ati “Ninjiye mu rugamba nkiri muto ndi umwangavu, ariko nk’uko bakunze kubivuga, inyoni yazindutse ni yo icyura umusaruro.”

Akomeza agira ati “Twagiye kwifatanya n’abandi bari baratangiye. Twari turambiwe gukomeza kuba mu Gihugu cy’amahanga, kandi ababyeyi bacu bahoraga mu bibazo.”

Avuga ko ababyeyi babo ari bo bamuhaga imbaraga zo gukora ibyo yakoraga kuko “bari abanyamuhate, nubwo twabagaho mu buzima bugoye bw’imahanga, bakomeje kwita ku miryango yabo.”

Avuga ko mu bihe by’ibiruhuko mu gace babagamo, habaga inama, akaba ari we wandikaga ibyazivugirwagamo “kabone nubwo nigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Hari ibyo batabashaga kwandika, rero ngafata izo nshingano. Tugashobora kubisoma ubundi tukabasobanurira. Ibyo byampaye imbaraga binanyereka ko hari icyo nashobora.”

Uwambaye umupira w’ubururu

Yabanje guhura n’imbogamizi

Bagwaneza avuga ko yinjiye urugamba mu bihe bigoye, kuko ari mu bihe Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wari uruyoboye, yatabarukiyemo.

Bagwaneza ati “Mu ntangiro ntabwo byari byoroshye, by’umwihariko kuri twe twinjiye mu gihe benshi mu bayobozi biciwemo. Ninjiye nyuma y’urupfu rwa Gisa, Bayingana na Bunyenyezi.”

Avuga ko muri ibyo bihe nta morali bari bafite kugeza ubwo Perezida Paul Kagame yazaga kuyobora uru rugamba, akabatera imbaraga.

Ati “Yaturemyemo kwigarurira icyizere ndetse n’akanyabugabo ku buryo washobora no kwibagirwa iminsi yose twari tumaze tutishimye […] nanjye ubwanjye icyo gihe nari mpari.”

Akomeza avuga ko nubwo bitari byoroshye “ariko ibanga ryari ukubanza kumenya mbere na mbere icyo duharanira. Urugamba rwari rugoye, kumara iminsi myinshi ku zuba, utizeye ko uri buze kubona icyo kurya, utazi niba uri bubone aho wikinga, ariko nta gucika intege tutaragera ku ntego.”

Avuga ko kimwe mu byabafashaga, ari ukugira ubuyobozi bukomeye bwahoraga iteka bubatera akanyabugabo kandi bukabaganiriza kenshi.

Ubu afite ipeti rya Lieutenant Colonel

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru