Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisititi w’Umutekano, Alfred Gasana yibukije abanyeshuri 501 barimo ab’igitsinagore 96 basoje amahugurwa mu ishuri rya Polisi rya Gishari, ko nubwo hari ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, ariko Abaturarwanda n’ibyabo bakeneye umutekano, kandi ari cyo bagiye gukora.

Ni mu muhango wo kwinjiza aba banyeshuri basoje amasomo abagira Abofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, wabereye i Rwamagana ku cyicaro cy’iri shuri rya Polisi.

Izindi Nkuru

Aba bofisiye bahawe ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) bize amasomo anyuranye arimo; kubungabunga umutekano, ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ubumenyi mu bikorwa bya Polisi, ubumenyi mu bya gisirikare, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, gucunga umutekano wo mu muhanda, ndetse n’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye aba banyeshuri ko bitezweho byinshi mu gucungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo.

Yavuze ko basoje amasomo yabo mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo birimo ihungabana ry’ubukungu ndetse n’imihindagukire y’ikirere, ariko ko mu guhangana na byo, Abaturarwanda bakeneye gucungirwa umutekano.

Yagize ati “Nubwo ibyo bibazo byose byugarije iyi si, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure, buzira umutekano muke n’ingaruka ziwushamikiyeho.”

Minisitiri w’Umutekano kandi yavuze ko hakwiye kubaho imikoranire y’inzego ndetse n’aba bapolisi bakazasurushaho gukorana ndetse n’abaturage ubu bakomeje kumenya ko bagomba kugira uruhare mu mutekano wabo.

Icyakora Abapolisi na bo bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye ndetse no gukorera mu mucyo bityo bakanakomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda.

Ati “Abo bapolisi rero bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n’imikorere inoze, ibi byose bigatuma Polisi y’u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Yakomeje agira ati “Umusingi w’ibi byose rero ni imyitwarire myiza igomba guhora iranga Abapolisi, imikoranire myiza n’abaturage, ndetse n’izindi nzego za leta, turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Minisitiri Gasana ubwo yageraga ahabereye uyu muhango
Aba basoje amasomo bakoze akarasisi kanogeye ijisho

Minisitiri yabaye ipeti rya AIP
Barahiriye inshingano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru