Sunday, July 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uruzinduko rwa Perezida w’Igihugu gikomeye yarutangiriye mu karere u Rwanda ruherereyemo

Uruzinduko rwa Perezida w’Igihugu gikomeye yarutangiriye mu karere u Rwanda ruherereyemo

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yatangiye uruzinduko ku Mugabane wa Afurika, yatangiriye mu Gihugu cya Kenya aho yakiriwe na mugenzi we William Ruto.

Muri uru ruzinduko yatangiriye muri Kenya, hanabayeho gusinya amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, umuco, itumanaho n’ikoranabuhanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, bivuga ko uru ruzinduko rugamije kurushaho kunoza umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida William Ruto yavuze ko Igihugu cye gikomeje guteza imbere ubucuruzi ndetse bagiye kurushaho kohereza ibirimo icyayi, inyama n’ibindi mu Gihugu cya Iran.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru. Biteganijwe ko Perezida wa Iran akomereza uruzinduko rwe muri Uganda, n’ubundi muri Afurika y’Iburasirazuba, akazajya no muri Zimbabwe.

Perezida wa Iran na Ruto bagize icyo batangariza itangazamakuru

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − 2 =