Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umusizi ugezweho mu Rwanda yahishuye isomo rikomeye yakuye i Burayi aho akubutse

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umusizi ugezweho mu Rwanda yahishuye isomo rikomeye yakuye i Burayi aho akubutse
Share on FacebookShare on Twitter

Umusizi Junior Rumaga uherutse ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko yatahanye umukoro w’icyo yakora kugira ngo ibisigo bye bijye byumvwa n’abanyamahanga kuko bagaragaje inyota yo kumva ubutumwa bubikubiyemo.

Uyu musore witegura igitamo cyo kumurika album ye ya mbere yise ‘Mawe’, avuga ko yanahise atangira gukora impinduka zijyanye n’uyu mukoro yakuye i Burayi, ariko zikazagaragara ku muzingo we wa kabiri.

Avuga ko ubwo yari i Burayi yabonye abantu benshi bakunda ibisigo bye, ariko bakaba batabyumva, ku buryo yumva agiye kugira icyo abikoraho.

Ati  “Hari indimi nkwiye kwiga ku rwego rw’uko nakazihanzemo, kuko biba bitangaje iyo abantu ubabwira mu Kinyarwanda bakabyumva ukabona bafite amatsiko y’icyo bisobanuye, uhita wibaza uti ‘ndamutse ndi kubabwira mu kidage cyangwa mu Bifaransa cyabo baba bameze bate?”

Yavuze ko ku muzingo we wa kabiri, hazumvikanamo ibisigo byo mu ndimi z’amahanga.

Ati “Abo mu Rwanda rw’iyo ngiyo nabo bakunda ibintu byacu, ariko bakanabikunda batabyumva, nkibaza icyaba igihe babyumva byahanzwe mu zabo (indimi). Kuri album yanjye ya kabiri rero muzumvaho ibihangano bikoze muri izo ndimi.”

Junior Rumaga atangaje ibi mu gihe ari kwitegura igitaramo kizaba tariki 11 Kanama 2023 cyo kumurika umuzingo we wa mbere, aho avuga ko abazakitabira bazagira n’amahirwe yo gusogongera kuri album ye ya kabiri dore ko na yo  igeze kure.

Iyi album ya Junior Rumaga agiye kumurikira abakunzi be imbonankubone yayishyize hanze muri Nyakanga umwaka ushize wa 2022, isohoka iriho ibisigo 10 ihabwa izina rya ‘Mawe’ ndetse igurishirizwa ku rubuga rwa Siga Rwanda.

Mu minsi ishize Rumaga yari i Burayi

Avuga ko yatahanye umukoro

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Hagaragajwe uko ishoramari ry’abanyamahanga rifatiye runini u Rwanda ariko ntirikubite umwotso ahababaje

Next Post

Menya uko Ibihugu bikurikirana mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi n’ibiza imbere muri Afurika

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya uko Ibihugu bikurikirana mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi n’ibiza imbere muri Afurika

Menya uko Ibihugu bikurikirana mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi n’ibiza imbere muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.