Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hamaganiwe kure igikorwa cyabaye mu Rwanda kibangamira ihame rikomeye ry’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
18/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hamaganiwe kure igikorwa cyabaye mu Rwanda kibangamira ihame rikomeye ry’Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango RPF-Inkotanyi wamaganye ibirori biherutse kubera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bitanga urugero rudashimishije mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, usaba abanyamuryango bawo kujya bitandukanya bakanamagana ibikorwa nk’ibyo.

Bikubuye mu butumwa bwashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa RPF-Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bugenewe Abanyamuryango bawo, bubibutsa ko kubambatira ubumwe bw’Abanyarwanda, bireba buri wese.

Ubunyamabanga bwa RPF-Inkotanyi buvuga ko nubwo hatewe intambwe ishimishije mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hari ibikwiye gukosorwa, kuko kuko hatagize igikorwa bishobora kuba intandaro yo kububangamira.

Ubu butumwa bukomeza bugaragaza “urugero rwa vuba ni ibirori byiswe: “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku itariki ya 9 Nyakanga 2023.”

Bugakomeza bugira buti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo, bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare.”

Umuryango RPF-Inkotanyi waboneyeho gusaba abanyamuryango bawo bose ko igihe habeyeho igikorwa nk’iki, kukigaragaza, kwitandukanya nacyo ndetse no kucyamagana kuko gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe mu bumwe bw’Abanyarwanda.

Ubu butumwa bugira buti “Buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo cyangwa akagihishira.”

Ubunyamabanga bwa RPF-Inkotanyi busoza bugira buti “Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu Gihugu Abanyarwanda babanyemo neza.”

Ubushakashatsi bw’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bipimo by’Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda; muri 2020 bwagaragazaga ko biri kuri 94,7%, mu gihe muri 2015 byari kuri 92,7% ndetse na 82% byariho muri 2010.

Ni intambwe yagiye iterwa, ariko hakomeza kugaragara ibikorwa bishobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, ari na byo byatumye hashyirwaho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yagiyeho muri 2021.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + thirteen =

Previous Post

Umuraperi Nyarwanda wari uzwi mu ‘gatwiko’ agarukaniye inkuru nziza abakunzi be

Next Post

Ubyaza imitako y’akataraboneka mu bifatwa nk’umwanda arasaba igikwiye gushyigikirwa

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda
MU RWANDA

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubyaza imitako y’akataraboneka mu bifatwa nk’umwanda arasaba igikwiye gushyigikirwa

Ubyaza imitako y’akataraboneka mu bifatwa nk’umwanda arasaba igikwiye gushyigikirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.