Hamaganiwe kure igikorwa cyabaye mu Rwanda kibangamira ihame rikomeye ry’Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango RPF-Inkotanyi wamaganye ibirori biherutse kubera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bitanga urugero rudashimishije mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, usaba abanyamuryango bawo kujya bitandukanya bakanamagana ibikorwa nk’ibyo.

Bikubuye mu butumwa bwashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa RPF-Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bugenewe Abanyamuryango bawo, bubibutsa ko kubambatira ubumwe bw’Abanyarwanda, bireba buri wese.

Izindi Nkuru

Ubunyamabanga bwa RPF-Inkotanyi buvuga ko nubwo hatewe intambwe ishimishije mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hari ibikwiye gukosorwa, kuko kuko hatagize igikorwa bishobora kuba intandaro yo kububangamira.

Ubu butumwa bukomeza bugaragaza “urugero rwa vuba ni ibirori byiswe: “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku itariki ya 9 Nyakanga 2023.”

Bugakomeza bugira buti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo, bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare.”

Umuryango RPF-Inkotanyi waboneyeho gusaba abanyamuryango bawo bose ko igihe habeyeho igikorwa nk’iki, kukigaragaza, kwitandukanya nacyo ndetse no kucyamagana kuko gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe mu bumwe bw’Abanyarwanda.

Ubu butumwa bugira buti “Buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo cyangwa akagihishira.”

Ubunyamabanga bwa RPF-Inkotanyi busoza bugira buti “Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu Gihugu Abanyarwanda babanyemo neza.”

Ubushakashatsi bw’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bipimo by’Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda; muri 2020 bwagaragazaga ko biri kuri 94,7%, mu gihe muri 2015 byari kuri 92,7% ndetse na 82% byariho muri 2010.

Ni intambwe yagiye iterwa, ariko hakomeza kugaragara ibikorwa bishobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, ari na byo byatumye hashyirwaho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yagiyeho muri 2021.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru