Umuraperi Nyarwanda wari uzwi mu ‘gatwiko’ agarukaniye inkuru nziza abakunzi be

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi Abijuru King Lewis azwi nka Papa Cyangwe, utarahwemaga kugaragaza udushya mu myidagaduro yo mu Rwanda, avuga ko ibyo gutwika byarangiye, ubu hakaba hagazweho kubyaza umusaruro izina rye.

Nimu gihe anageze kure album ye ya mbere ateganya gushyira hanze no gukora igitaramo cyo kuyimurikara abakunzi b’umuziki nyarwanda

Izindi Nkuru

Uyu muwaperi wamenyekanye biciye ku mbuga nkoranyamba kubera amagambo azimije yakundaga gukoresha, agahita asamirwa hejuru n’abiganjemo urubyiruko na rwo rukayakoresha, anazwi cyane ubwo yakoranaga n’umusabanuzi wa film, Rocky Kimomo.

Uyu muhanzi wabaye muri Label ya Rocky, baje gutandukana, ubu akaba yarashinze Label ye yise ‘Cuma Gang’ ari na iri kumufasha mu bikorwa byo gutegura album ye ya mbere.

Avuga ko ibyo gushaka kwamamara cyane atabishyize imbere muri iki gihe, ahubwo ko icyo ashyizeho umutima ari ukubyaza umusaruro izina rye n’ibikorwa bye.

Ati Agatwiko katinjiza twagasize muri ya Gang’, uyu munsi rero ibintu turimo gushaka gukora ni Papa Cyangwe nyine, uwo njye nifuza kubona, uwo runaka undi inyuma ashaka ko mba we, cyangwa abantu runaka Cyangwe igitutu cya runaka.

Papa Cyangwe avuga ko yizeye ko iyi album ye ya mbere izakundwa na benshi kuko iriho indirimbo nziza agiye no gushyira hanze mu gihe cya vuba.

Ati Maze igihe nyitegura, aba-Producers beza n’abahanzi bariho nanjye ibikorwa byanjye nakoze ni byiza kurenza ibyo nari narakoze ubushize.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru