Ubyaza imitako y’akataraboneka mu bifatwa nk’umwanda arasaba igikwiye gushyigikirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uri mu cyiciro cy’urubyiruko wo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, ukora imitako iryoheye ijisho akoresheje uduti tw’imishito tuba twavuyeho mushikaki, avuga ko agifite imbogamizi zo kutagira isoko rihagije.

Tuyisenge Cassien w’imyaka 29 y’amavuko, yabwiye RADIOTV10 ko aka kazi yagahanze mu bihe bya COVID-19 ubwo akazi ke ko kuvangavanga imiziki kahagararaga.

Izindi Nkuru

Ati “Igitekerezo cyaje giturutse kuba nari ndi njyenyine, turi mu rugo nkaguma nitekerezaho, ntekereza uburyo akazi kanjye kahagaze.”

Avuga ko ari bwo yatangiye gutekereza uburyo yajya abyaza umusaruro imishito, kuko yabonaga ikoreshwa rimwe ikajugunywa kandi igateza umwanda.

Ati “Nashatse uburyo nayibyaza umusaruro, ni bwo naje kujya njya mu kabari gufata imishito ndayirundanya nkayisena neza nkayikoramo utuntu tw’utuvaze.”

Iba yabaye umwanda ariko ikagira akamaro

Ni imitako inogeye ijisho, ishimwa na buri wese uyibonye, ariko isoko ryayo riracyari rito, mu gihe inzozi z’uyu musore zo ari ngari, ku buryo yifuza kwagura ibikorwa bye.

Ati “Ibintu bigera aho bikaba byinshi. Kuko intego mfite ni ukuba nakora ibintu byinshi nkabona isoko nkacuruza twese tukagura ikintu twinjiza. Ariko ubu mfite isoko rito ntabwo abantu barabimenyera, ntibaramenya ngo Made i Rwanda yacu imeze ite. Bamenyereye bya bindi by’Abashinwa.”

Tuyisenge Cassien ubu afite abakozi babiri bahoraho, bamufasha muri aka kazi ke, bakanamushimira kuba uyu murimo yahanze watumye babasha kubaho, ndetse ko na bo hari icyo bamwigiraho.

Ayikuramo imitako iryoheye ijisho

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinze Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko hari ibyemerewe uyu musore kuko ibyo akora byashimwe n’inzego zo hejuru.

Ati “Ubwo hari urugendo rwa Minisitiri w’Urubyiruko yadusuraga, ku buvugizi twakoze hari ibyo bamwemereye ko hagiye kubaho imurikira i Kigali yabo aho amurika ibintu bye.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere avuga kandi ko ubuyobozi buri kubaka inzu ngari y’urubyiruko muri aka Karere izajya inakorerwamo imurika, ku buryo bizanafasha uyu musore kubona aho agaragariza ibikorwa bye bikanagurwa.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru