Sunday, August 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Yabaye Umusirikare ku ipeti rya Ofisiye- Ibitari bizwi kuri Madamu wa Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
20/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Yabaye Umusirikare ku ipeti rya Ofisiye- Ibitari bizwi kuri Madamu wa Perezida Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye yahishuye byinshi biteye amatsiko kuri we, bitari bizwi na benshi, nko kuba yaragize ipeti rya Lieutenant mu gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, cyagarutse ku buzima bwe bwite burimo n’ubwo mu bwana bwe, Angeline Ndayishimiye yagarutse ku rugendo rw’urukundo rwe na Perezida Ndayishimiye.

Avuga ko bamenyanye ubwo yari asoje umwaka wa karindwi w’amashuri abanza, ubwo mu Burundi hariho ibibazo bya politiki byanatumye Ndayishimiye ajya gufatanya n’abandi bafatanyije mu rugamba rwo guhagarika ibyo bibazo.

Angeline Ndayishimiye avuga ko ubwo yajyaga kwiyandikisha kugira ngo ajye gukomeza amashuri yisumbuye, yasanze biri gukorwa na Evariste Ndayishimiye, ari gufasha umuvandimwe we wari ubishinzwe.

Ati “Ntekereza ko mu kwandika, ntiyarebaga ku rupapuro abo ari kwandika, ahubwo ngira ngo yandikaga areba abaje kwiyandikisha.”

Ubwo hari mu 1994, ndetse muri ibyo bihe Angeline avuga ko yigeze kuba kwa Nyirakuru hafi y’iwabo w’umugabo we, akajya aza kubasura ariko we ntatekereze ko ari we aje kureba.

Ati “Njye numvaga ko aje kureba ba marume kubera uko namubonaga n’uburyo yanganaga, nkabona si njye yabaga aje kuramutsa. Naramuherekezaga nkamugeza ku myugariro [amarembo yo hambere].”

Avuga ko ibijyanye no kuba bazabana nk’umugore n’umugabo batabitekerezaga ariko ko uko igihe cyagiye gishira, na byo byagiye byizana.

Ni umwe mu batanze amaboko mu rugamba

Uko yahawe ipeti rya Lieutenant

Ubwo mu Burundi habaga ibibazo bya politiki n’iby’umutekano, Ndashimiye yajyanye na bagenzi be mu ishyamba gushinga umutwe, agakomeza kujya yandikira umukunzi we Angeline, na we akamusubiza, ndetse bakaza kuvugana ku byo kuba yajya ajya kumureba mu ishyamba.

Ati “Niga kuri ESTA mu 1998, ni bwo nabonye urundi rwandiko. Ni bwo nabonye ko nshobora kuba najyayo, nza kumusanga aho yari ari i Makamba. Ndeba uburyo babayeho, mpita numva nanjye nabafasha urwo rugamba.”

Avuga ko icyo cyifuzo cyanaje gushyirwa mu ngiro, ndetse mu gihe cy’urugamba akaba yarafashaga abarwanaga abashyira bimwe mu bikoresho bakeneraga mu rugamba.

Ati “Hari nk’amasasu bakeneye twarayabashyiraga, ari nk’impuzankano ya gisirikare, twarayitwaraga, kuko twumvaga ko urwo rugamba ari urwacu twese.”

Akomeza agira ati “Byageze igihe nanjye numva nagira imyitozo ya gisirikare. Byageze n’igihe bampa ipeti rya Lieutenant, ni na ryo nasezereweho mu gisirikare.”

Naho ku bijyanye n’ubuzima busanzwe, Angeline Ndayishimye avuga ko nk’imyambaro yambara, ajya mu isoko kuyigurira, ubundi akajya kuri interineti agashakisha ibigezweho.

Na we yabaye mu ishyamba
Ku myambarire avuga ko ajya kuyigurira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Gatabazi nyuma yo kugaragara mu birori byamaganywe na RPF-Inkotanyi yagize icyo avuga

Next Post

Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Related Posts

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

by radiotv10
30/08/2025
0

Major General James Birungi wahoze ari ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), yatawe muri yombi ajya gufungirwa...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

by radiotv10
29/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatanze impuruza ku muryango mpuzamahanga, ku bitero biri...

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

by radiotv10
28/08/2025
0

Uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa Koreya ya Ruguru mu Bushinwa; hari abavuga ko rugiye kwerekana uyoboye Isi hagati y’u...

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

by radiotv10
28/08/2025
0

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatavura rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Rigathi Gachaguwa wigeze kuba Visi Perezida wa William Ruto, yongeye gushimangira ko ibyaha...

Ubutumwa Gen.Makenga yahaye Abapolisi ba mbere ba AFC/M23 mu gutangiza Igipolisi

Ubutumwa Gen.Makenga yahaye Abapolisi ba mbere ba AFC/M23 mu gutangiza Igipolisi

by radiotv10
28/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga wayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Igipolisi cy’iri Huriro, yasabye Abapolisi...

IZIHERUKA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

by radiotv10
30/08/2025
0

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

30/08/2025
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

30/08/2025
Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

30/08/2025
Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

30/08/2025
Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

29/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.