Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi nyarwanda wari umaze iminsi yitaba Urukiko yategetswe kujya yishyura indezo

radiotv10by radiotv10
24/07/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi nyarwanda wari umaze iminsi yitaba Urukiko yategetswe kujya yishyura indezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi Danny Nanone uri no mu bagezweho muri iyi minsi kubera ibihangano ari gushyira hanze, akaba yari amaze iminsi yitaba Urukiko, yategetswe kujya yishyura ibihumbi 100 Frw ya buri kwezi y’indezo y’umwana yabyaranye n’umugore wari wamujyanye mu butabera.

Ntakirutimana Danny AKA Danny Nanone, muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, yavuzweho gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rumukurikiranyeho gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2022, Danny Nanone yarafunguwe ariko akomeza kwitaba Urukiko, aburana n’umugore babyaranye wamushinjaga kutamufasha kurera umwana wabo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishaga uru rubanza, mu cyumweru gishize, rwafashe icyemezo, rugategeka ko Danny Nanone azajya yishyura ibihumbi 100 Frw buri kwezi y’indezo y’uwo mwana yabyaranye n’umugore wari wamujyanye mu butabera.

Ni mu gihe umugore wabyaranye na Danny Nanone we yasabaga ko yajya yishyura indezo y’ibihumbi 150 Frw buri kwezi, ndetse akanamufasha mu kwishyurira ishuri umwana wabo.

Iki cyemezo cy’Urukiko, cyaje nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize, Danny Nanone yari yaburanye, ndetse akemera ko umwana ari uwe, ko ajya anamufasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + eighteen =

Previous Post

MTN izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bakoresha Interineti

Next Post

Ghana: Iby’Umuminisitiri basanze yarahishe umurundo w’amafaranga iwe mu rugo byafashe indi ntera

Related Posts

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ghana: Iby’Umuminisitiri basanze yarahishe umurundo w’amafaranga iwe mu rugo byafashe indi ntera

Ghana: Iby’Umuminisitiri basanze yarahishe umurundo w’amafaranga iwe mu rugo byafashe indi ntera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.