Amakuru mashya ku muraperi nyarwanda wari ufungiye gukubita umugore babyaranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi nyarwanda Danny Ntakirutimana uzwi nka Danny Nanone, wari ufunzwe akekwaho gukubita umugore babyaranye, yarekuwe.

Danny Nanone wari watawe muri yombi tariki 19 z’ukwezi gushize kwa Nzeri, yarekuwe kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022 nyuma yuko Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumugize umwere.

Izindi Nkuru

Ubwo yatabwaga muri yombi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yari yatangaje ko “Akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30.”

Amakuru yavugaga ko uyu mugore wakekwagaho gukubitwa na Danny Nanone, bafitanye umwana babyaranye.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uyu muhanzi nyarwanda, rwamugize umwere nyuma yuko habuze ibimenyetso simusiga bimushinja, rutegeka ko ahita arekurwa.

Ni nyuma yuko aburanye mu mizi ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho Ubushinjacyaha bwashinjaga Danny Nanone, bwagaragaje ko yakubise uriya mugore ku bushake, ariko Ubucamanza bukaza kwemeza ko ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

Hari amakuru avuga ko Danny Nanone atari ubwa mbere yari agejejwe imbere y’Urukiko ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane agirana n’uyu mugore babyaranye ariko ko no ku nshuro ya mbere, na bwo yagizwe umwere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru