Uwagaragaye acuruza agataro anasubiramo amasomo ubu akanyamuneza kamusesekayeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwikuzo Amina wagaragaye ari ku muhanda ari gucuruza imbuto ku gataro ari no gusubiramo amasomo, yamaze gutangira amasomo mu ishuri ry’ikitegererezo riherere mu i Rwamagana.

Uyu mwana w’umukobwa yagaragaye muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022, wananditsweho inkuru bwa mbere na RADIOTV10 nyuma yuko uwitwa Tito Harerimana ashyize ifoto ye kuri Twitter agaragaza ko yakozwe ku mutima n’uyu mwana.

Izindi Nkuru

Iyi foto yazamuye amarangamutima ya benshi, na bo bakozwe ku mutima n’uyu mwana wagaragaje ishyaka ryo kuba akunda kwiga kabone nubwo yari mu buzima bugoye.

Ubwo yagaragaraga ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho

Benshi batangiye kumukorera ibikorwa by’urukundo ndetse ubuyobozi bw’Ishuri rya Rwamagana Leaders School bumwemerera kuzajya kuryigamo muri uyu mwaka w’amashuri uherutse gutangira.

Ubuyobozi bw’iri shuri ryigamo abishyura ibihumbi 350 Frw ku gihembwe, bwamwereye ko mu myaka itatu asigaje kwiga ayisumbuye, buzamufasha muri byose yaba amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 04 Ukwakira 2022, Uwikuzo Amina yaraye muri Rwamagana Leaders School.

Yari yatsinze ikizamini cya Leta cy’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, ku manota 22 kuri 54, yoherezwa kwiga muri EFOTEC mu ishami rya Physics Economics and Computer.

Muri iri shuri rya Rwamagana Leaders’ School, aziga ishami rya MEC (Mathematics, Economics and Computer), ubwo yageraga muri iri shuri, yakiranywe urugwiro n’abanyeshuri ndetse n’abarimu baryo.

Na we ubwe yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe ko kuba yageze muri iri shuri, ati “Ndishimye cyane kuba naje kwiga muri iri shuri, ndashimira Rwamagana Leaders’ School ku bw’aya mahirwe bampaye kandi nanjye ngiye gukora ibishoboka kugira ngo ntazabatenguha ndetse no gutera ishema mama wanjye.”

Yavuze ko nubwo yageze ahantu hashya akahasanga abanyeshuri n’abarimu bashya, ariko ko mu gihe cya vuba bazaba ari inshuti ze.

Ssenyonjo uyobora iri shuri, yavuze ko ubuyobozi bwaryo bwari butegereje uyu mwana ko aza kwiga muri iri shuri.

Yagize ati “Twishimiye kwakira Amina muri Rwamagana Leaders’ School no kuba agiye kuba umwe mu banyeshuri kandi twizeye ko azahishimira.”

Mu mezi ashize yari yabanje gusura iri shuri

Akanyamuneza ni kose
Ubu yatangiye amasomo n’abandi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru