Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yatangiye gusekerwa n’amahirwe ubu yabonye ishuri ry’agatangaza

radiotv10by radiotv10
26/05/2022
in MU RWANDA
0
Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yatangiye gusekerwa n’amahirwe ubu yabonye ishuri ry’agatangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’umukobwa uherutse kugaragara ku muhanda mu Mujyi wa Kigali ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho acuruza imbuto ku gataro bigakora benshi ku mutima, yatangiye kubona abagiraneza bamufasha aho ubu yabonye ishuri ryiza rigezweho ryamwemereye kuzaryigamo ku buntu.

RADIOTV10 yanditse bwa mbere inkuru y’uyu mwana w’umukobwa witwa Amina Uwikuzo wo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rwampara, Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yari yaganiriye na Tito Harerimana wafashe aya mashusho.

Uyu Tito Harerimana yari yabwiye RADIOTV10 ko ubwo yariho agenda mu bice bya Gikondo hafi y’ahazwi nka sansinike, ari bwo yabonye uyu mwana w’umukobwa yicaye ku muhanda asubiramo amasomo ari no gucuruza imbuto ku gataro, bikamukora ku mutima, agashakisha aho ataha agashyirwa ahamenye.

Uyu musore wanashyize aya mashusho kuri Twitter, yavugaga ko kubera ishyaka yabonanye uyu mwana w’umukobwa, yumvise hari icyo yakora agahitamo gusangiza abantu aya mashusho kugira ngo niba hari umugiraneza wamufasha, abikore.

Ni na ko byaje kugenda kuko hari benshi babonye ariya mashusho bagahamagara uyu musore bamubaza uburyo bagera kuri uyu mwana w’umukobwa kugira ngo bamufashe.

Tito Harerimana wanatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukusanya inkunga yo gufasha uyu mwana, uyu munsi yabwiye RADIOTV10 ko Imana yatangiye kumva amasengesho ye kuko uyu Uwikuzo Amina yabonye ishuri ryiza agomba kwigamo ryamwemereye nta kiguzi.

Ni ishuri rya Rwamagana Leaders School, ryemereye uyu mwana kuza kuryigamo nyuma yo kubona amashusho ye ndetse n’inkuru zamukozweho.

Tito Harerimana yagize ati “Abayobozi b’iri shuri babonye Amina [umwana ukunda kwiga ubikora acuruza agataro] bumva bashatse kugira icyo bamufasha mu myigire ye. Bavuga ko bifuza kumuha scholarship yo kwiga muri kiriya kigo akigira ubuntu guhera mu wa kane kugera mu wa gatandatu.”

Uyu mwana uretse kuzasonerwa amafaranga y’ishuri, iri shuri rizajya rinamuha ibikoresho byose byaba iby’ishuri, imyenda y’ishuri ndetse n’ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku.

Amina uzatangira kwiga muri iri shuri risanzwe riri mu bigo bikomeye mu Rwanda mu mwaka w’amashuri utaha uzatangira muri Nzeri, azahitamo ishami azigamo muri atanu asanzwe ahaba.

Iri shuri risanzwe rinatsindisha ku kigero cyo hejuru, abaryigamo bishyura ibihumbi 350 Frw ku gihembwe, kikaba kigezweho aho gifite ibikoresho bihagije bifasha abanyeshuri bahiga.

Tito Harerimana uvuga ko yishimiye kuba uyu mwana yabonye iri shuri ryiza, yagize ati “Mu by’ukuri rigiye kumufasha kwiga neza, yajyaga yiga agataha akajya gucuruza, akajya mu turimo two mu rugo byabaga bigoye ariko aha agiye kwiga atazahura n’ibindi bimurangaza.”

Uwikuzo Amina wakoze benshi ku mutima, asanzwe akomoka mu muryango w’abana batandatu utifashije kuko umubyeyi wabo umwe [Nyina] asanzwe akora akazi ko mu rugo akaba ari na we wajyaga uha igishoro umwana we kugira ngo ajye gucuruza imbuto bityo babone ibibatunga.

Amina avuga ko aya mahirwe yabonye adashobora kuyapfusha ubusa kuko uburyo yigagamo abuzi bityo ko kuba abonye aya mahirwe yo kwiga neza, azayabyaza umusaruro.

Yasezeranyije ubuyobozi bw’iri shuri, kutazabatenguha kuko asanzwe akunda kwiga by’umwihariko ko ubu agiye kubikora neza kuko muri iri shuri ntakihabuze cyangwa ngo habe hari icyamurangaza.

Amina yizeje ubuyobozi bw’iri shuri ko atazabatenguha
Tito Harerimana yajyanye n’uyu mwana guhabwa iryo shuro

Yahise atemberezwa mu macumbi agomba kuzabamo

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 2 =

Previous Post

Arafunze ariko impano iracyahari: Ndimbati muri Gereza yakinnye umukino usa na Film

Next Post

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.