Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanga mu by’ubukungu, avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo byakunze kuvugwa mu misoro ihanitse, hakwiye no gutekerezwa uburyo imisoro myinshi yava mu bacuruzi b’ibikorwa binini, ku buryo abato boroherezwa, bigatuma haboneka n’abinjira muri serivisi bashya.

Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinja w’itegeko rya Guverinoma y’u Rwanda rigenga imisoro mu Rwanda ririmo impinduka nko kuba umusoro ku nyungu ugomba kuva kuri 30% ukagera kuri 28%, kandi hakaba hifuzwa ko uzagera kuri 20%.

Ubwo yasobanuraga ibyo korohereza abacuruzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yavuze kandi ko hari amafaranga bajyaga bacibwa agiye kuvaho, nk’ay’isuku.

Yagize ati “Ya mafaranga bihumbi icumi umuntu yishyuraga buri kwezi aveho, Ipatante na yo turebe uko twayigabanya. Ariko noneho n’abafite ubushobozi banini bagire icyo bongeraho. Ntabwo ari ikintu kiremereye kuri bo; ariko bariya bato twabagabanyirije ku buryo ubuteranyije byose bwa bushobozi dushaka bwo kubaka Uturere ntacyatakaye.”

Dr Fidele Mutemberezi, umuhanga mu by’ubukungu, ashimangira iki gitekerezo, akavuga ko ari na ko bimeze mu Bihugu byateye imbere.

Ati “Nko muri America abantu bafite amafaranga menshi baranayasorera, kuko mwe mwifite ni ho Leta iba igomba kuvana ubushobozi. Umuturage ufite ubushobozi bucye ntabwo Leta yasubira inyuma ngo imwake imisoro. Kumwaka imisoro ni nko kumuhuhura.”

Uyu muhanga avuga ko ibi bidashobora gusubiza inyu abo bacuruzi bakomeye kuko, na bo bizatuma bakorana ingoga kugira ngo babone ahava ya yandi bishyuye, ariko nanone Leta igakurikirana ko batabyuriraho ngo bazamure ibiciro.

Ati “Ni byo bita gusaranganya ubutunzi bw’Igihugu. Abacuruza ntabwo bishimira ko basubira inyuma mu rwego rw’inyungu. Bashaka ahantu bayakura uko byagenda kose. Ni Leta ifite umukoro wo kureberera abaturage igomba kubabuza kuzamura ibiciro uko bishakiye, kuko iyo ibiciro byazamutse cyangwa Leta yazamuye imisoro; umuturage ugura iyo serivise ni we ubyishyura.”

Goverinoma y’u Rwanda ishimangira ko kugabanya imisoro ku byiciro bimwe bitazigeza biteza icyuho mu isanduku ya Leta ahubwo ko bizongera umubare w’abakora ibikorwa bibyara inyungu, bikazanatuma n’umubare w’abasora uzamuka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 9 =

Previous Post

Ruragendwa rukagaba: Mu cyumweru kimwe Perezida Kagame yagize babiri bamwirahira bati ‘Yampayinka’

Next Post

Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse

Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.