Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanga mu by’ubukungu, avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo byakunze kuvugwa mu misoro ihanitse, hakwiye no gutekerezwa uburyo imisoro myinshi yava mu bacuruzi b’ibikorwa binini, ku buryo abato boroherezwa, bigatuma haboneka n’abinjira muri serivisi bashya.

Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinja w’itegeko rya Guverinoma y’u Rwanda rigenga imisoro mu Rwanda ririmo impinduka nko kuba umusoro ku nyungu ugomba kuva kuri 30% ukagera kuri 28%, kandi hakaba hifuzwa ko uzagera kuri 20%.

Izindi Nkuru

Ubwo yasobanuraga ibyo korohereza abacuruzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yavuze kandi ko hari amafaranga bajyaga bacibwa agiye kuvaho, nk’ay’isuku.

Yagize ati “Ya mafaranga bihumbi icumi umuntu yishyuraga buri kwezi aveho, Ipatante na yo turebe uko twayigabanya. Ariko noneho n’abafite ubushobozi banini bagire icyo bongeraho. Ntabwo ari ikintu kiremereye kuri bo; ariko bariya bato twabagabanyirije ku buryo ubuteranyije byose bwa bushobozi dushaka bwo kubaka Uturere ntacyatakaye.”

Dr Fidele Mutemberezi, umuhanga mu by’ubukungu, ashimangira iki gitekerezo, akavuga ko ari na ko bimeze mu Bihugu byateye imbere.

Ati “Nko muri America abantu bafite amafaranga menshi baranayasorera, kuko mwe mwifite ni ho Leta iba igomba kuvana ubushobozi. Umuturage ufite ubushobozi bucye ntabwo Leta yasubira inyuma ngo imwake imisoro. Kumwaka imisoro ni nko kumuhuhura.”

Uyu muhanga avuga ko ibi bidashobora gusubiza inyu abo bacuruzi bakomeye kuko, na bo bizatuma bakorana ingoga kugira ngo babone ahava ya yandi bishyuye, ariko nanone Leta igakurikirana ko batabyuriraho ngo bazamure ibiciro.

Ati “Ni byo bita gusaranganya ubutunzi bw’Igihugu. Abacuruza ntabwo bishimira ko basubira inyuma mu rwego rw’inyungu. Bashaka ahantu bayakura uko byagenda kose. Ni Leta ifite umukoro wo kureberera abaturage igomba kubabuza kuzamura ibiciro uko bishakiye, kuko iyo ibiciro byazamutse cyangwa Leta yazamuye imisoro; umuturage ugura iyo serivise ni we ubyishyura.”

Goverinoma y’u Rwanda ishimangira ko kugabanya imisoro ku byiciro bimwe bitazigeza biteza icyuho mu isanduku ya Leta ahubwo ko bizongera umubare w’abakora ibikorwa bibyara inyungu, bikazanatuma n’umubare w’abasora uzamuka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru