Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abakinisha abana filimi z’urukozasoni mu Rwanda akabo kashobotse
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gukinisha abana filimi z’urukozasoni, runatangaza ko rutazihanganira abishora muri ibi bikorwa.

Mu batawe muri yombi, harimo Twizerimana David ufite imiyoboro ya YouTube yitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV, ndetse na bagenzi be batatu bakekwaho ibi byaha byo gukinisha filimi z’urukozasoni abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko uretse gukinisha abana izi filimi z’urukozasoni, aba bantu kandi bakurikiranyweho “kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitandukanye zirimo iya Kacyiru, iya Kimironko, iya Kimihurura n’iya Remera, mu Mujyi wa Kigali.

RIB ivuga ko uru rwego ruri gutunganya dosiye z’ibirego by’aba bantu, kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha, na bwo bukazakora iperereza ryabwo, bukanabashyikiriza Inkiko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaboneyeho gutanga ubutumwa buburira, bugira buti “RIB ntizihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Zimwe muri filimi zitambuka kuri izi Channels, harimo izakinwe n’abana bigaragara ko bataruzuza imyaka y’ubukure, barimo abakobwa n’abahungu, bakinishwa ibikorwa biganisha ku busambanyi.

Muri izi filimi kandi, harimo izo abana b’abakobwa bakina bagaragaza bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga, banavuga amagambo aganisha ku mibinano mpuzabitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda

Next Post

Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.