Ruragendwa rukagaba: Mu cyumweru kimwe Perezida Kagame yagize babiri bamwirahira bati ‘Yampayinka’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe cy’icyumweru kimwe, Perezida Paul Kagame yagabiye bagenzi be babiri, bagendereye u Rwanda, abaha Inka z’Inyambo, nk’ikimenyetso gishimangira ubucuti bwabo ndetse n’ubw’Ibihugu bayobora. Twibukiranye ibisobanuro byo kugabirana Inka mu Muco Nyarwanda.

Tariki 22 Nyakanga 2023, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yatembereje Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso wari uri mu ruzinduko mu Rwanda, mu rwuri rwe, anamugabira Inka z’inyambo.

Izindi Nkuru

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe mugenzi we Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, na we amugabira Inka z’Inyambo.

Ibi byashimangiye ubucuti bwihariye busanzwe buri hagati ya Perezida Paul Kagame n’aba bagenzi be, ndetse n’ubw’Ibihugu bayobora, bisanzwe binafitanye umubano n’imikoranire bishinze imizi.

Kugabira Inka umuntu, ni kimwe mu bifite ibisobanuro by’ubucuti n’urukundo bihebuje mu muco Nyarwanda, aho kuva hambere, umuntu yagabiraga undi Inka, nk’impano y’agaciro karusha ibindi byose mu buzima.

‘Yampaye Inka Kanaka’

Hambere, mu muco Nyarwanda, Inka yasobanuraga ubukire, icyubahiro n’igitinyiro mu muryango, aho uwabaga ayifite yagaragaraga nk’uwifite kandi udashobora kugira ikimuhungabanya mu bukungu.

Ibi byatumaga iyo umuntu yishimiraga undi cyangwa yumva amufitiye urukundo rwinshi, ntakindi yamuha atari ukumuha Inka.

Iyo umuntu yagabiraga undi inka, yabaga abaye umuvandimwe, bikaba igihango cy’ubucuti budasubira inyuma kandi buzira icyasha n’uburyarya.

Uwakugabiye Inka, waramwirahiraga, ku buryo wajyaga kumva ukumva umuntu agize ati “Yampaye inka kanaka”. Nyusi na Nguesso, ubu bagakwiye kuba birahira Perezida Paul Kagame, bagira bati “Yampaye Inka Kagame.”

Umuhanga mu by’Umuco, Rutangarwamaboko agaragaza igisobanuro cyo kugabirana, yagize ati “Guhana inka ni ikimenyetso cy’umubano, ni igihango gikomeye mu Banyarwanda, kuko niba umuntu aguhaye Inka ni uko afite icyo agushima, aba agukunze, ashaka ko mukomeza mukaba umwe.”

Yakomeje agira ati “Ni igihango abantu baba bahanye cyo kuba umwe atari ku isano y’amaraso gusa, ahubwo cyane cyane ku isano y’umubano.”

Perezida Paul Kagame kandi mu bandi yagabiye mu bihe bya vuba bikamenyekana, ni General Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Umukuru w’u Rwanda kandi yatangije gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yo gufasha Abanyarwanda korora no korozanya Inka, yatumye Abanyarwanda benshi batunga Inka, bakabasha kunywa amata no kubona ifumbire bakoresha mu buhinzi bwabo.

Ni gahunda ishimwa bitagira urugero, aho bose mu bagezweho na yo, birahira Umukuru w’u Rwanda wayitangije, kuko yaciye imirire mibi mu miryango, ikanazamura umusaruro w’ubuhinzi bwabo.

Perezida Kagame yabanje kwakira Nguesso mu rwuri
Yamugabiye Inka z’Inyambo

Nyuma y’icyumweru kimwe yakiriye Nyusi
Na we yamugabiye Inka z’Inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru