Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda yasezeye burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yasezeye burundu gukina nk’uwabigize umwuga.

Migi wanakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi, akayanayibera kapiteni, yatangaje iyi nkuru mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku gicamundi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023.

Izindi Nkuru

Yatangiye ubutumwa bwe ashimira abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere, by’umwihariko abakunze imikinire ye.

Yagize ati Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire ku bihe twanyuranyemo. Buri kintu kigira igihe cyacyo, kuri njye iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi, Dukomeze tujye imbere.”

Yatangiriye ruhago nk’uwabigize umwuga muri La Jeunesse, akomeza muri Kiyovu Sports, aza no kujya mu ikipe y’ibigwi mu Rwanda ya APR FC yanabereye Kapiteni.

Yakinniye kandi amakipe akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba nka KMC na Azam FC zo muri Tanzania, ndeste na Gor Mahia yo muri Kenya.

Mugiraneza Jean Bapstiste Migi usezeye ruhago ku myaka 32 y’amavuko, yakiniraga ikipe ya Police FC, ari na yo asorejemo uyu mwuga wo gukina ruhago.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru