Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hari umusozi wagaragayeho ibiteye urujijo

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu Rwanda hari umusozi wagaragayeho ibiteye urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, hari umusozi ukomeje kuvamo umuriro ntawawucanye nta n’igishirira cyahaguye, ku buryo byashyize mu rujijo abahatuye, bibaza icyabiteye kikabayobera, ariko bakagira n’ibyo bakeka.

Uyu musozi wa Nyakanigwa uherereye mu Mudugudu wa Nyakagano mu Kagari ka Buhimba muri uyu Murenge wa Shangi, umaze iminsi uvamo umuriro ariko bitazwi aho waturutse.

Abahaturiye bavuga ko uyu muriro watangiye kuhagaragara muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Intara y’Iburengerazuba yibasirwaga n’ibiza by’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku ya 03 rishyira ku ya 04 Gicurasi 2023.

Bavuga ko uko iminsi yagiye ishira uyu muriro wagiye wiyongera kuko wabanje gutangira babona hari imyotsi yoroheje ariko uko iminsi yagiye ishira wagendaga wiyongera.

Dusingize Joseph usanzwe ashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyakagano uherereyemo uyu musozi, avuga ko umuriro mwinshi watangiye kugaragara mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 08 Nyakanga.

Ati “Twatangiye kubona muri urwo rutare hacucukamo umuriro mwinshi, ukagurumana hamwe n’icyotsi cyinshi. Abo hakurya y’Ikivu mu Murenge wa Bushekeri bakajya bawubona bakaduhamagara ngo dutabare.”

Ni mu gihe ugeze ahagaragara uyu muriro, atawubona ariko mu kanya kamwe ukongera ugacucukmukamo, unamenagura amabuye.

Aba baturage bavuga ko byabateye ikikango ku buryo n’abahingaga hafi y’ahaka uyu muriro, babihagaritse.

Ntabanganyimana Berthe ati “Nta mwana wahohereza, n’uwagucitse akajya gukinira ahandi usigarana umutima uhagaze, ugira ngo ni ho yagiye. Imirimo y’ubuhinzi hariya twarayihagaritse.”

Ndayisabye Joseph, uyobora by’agateganyo Umurenge wa Shangi, yagiriye inama abaturage batuye hafi y’uyu musozi, ko bakwiye kwitwararika.

Ati “Turabasaba kwirinda kujya kuri uriya musozi kuko bashobora kujyayo bazi ko bitari gutwika bagerayo bagasanga byahinduye isura bikaba byabateza ibyago.”

Bamwe mu baturage bakeka ko muri uyu musozi, hashobora kuba harimo imitungo kamere ituma hapfupfunukamo uyu muriro, nka peteroli cyangwa amabuye y’agaciro, bagasaba ko hakorwa ubushakashatsi ku cyaba gitera uyu muriro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Inkuru nziza ku Baturarwanda bakunda Gospel

Next Post

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda yasezeye burundu

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda yasezeye burundu

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda yasezeye burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.