Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko bimwe mu byashingiweho mu guhagarika bamwe mu Bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, ari imigirire yototera guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, nko kuba hari ahagaragaye ko imyanya yahabwaga abakozi bishingiye ku ndorerwamo z’amoko ndetse n’amasoko manini ya Leta agahabwa abantu bamwe bafite icyo bahuriyeho.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ryo guhagarika bamwe mu bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aba bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Abayobozi b’Uturere dutatu, bahagaritswe nyuma y’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri iyi Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ni ho habereye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono” byamaganiwe kure, kuko bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) asobanura ku iyirukanwa ry’aba bayobozi, yagarutse ku ndahiro ikorwa n’abayobozi bose, bavugamo ko bazaharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Icyo kintu ni cyo cyiza imbere y’ibindi, tukagikora kubera ko ari rimwe mu mahame remezo ari mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu, ndetse tuzi ko ubuzima bw’Igihugu cyacu bushingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko mu igenzura ryakozwe mu bice byayoborwaga n’aba bayobozi birukanywe, hagaragayemo icyuho mu ngeri zinyuranye zirimo no mu kurinda iri hame remezo.
Ati “Hari ibyuho mu miyoborere mu Turere twanyuzemo aho usanga kugeza uyu munsi abaturage benshi bagifite indorerwamo z’amoko, ndetse tuza gusanga n’uburyo abakozi bashyirwa mu myanya, na byo bishingiye muri izo ndorerwamo cyangwa se muri iyo myumvire.”
Yakomeje agira ati “Ndetse tuza gusanga bikomeza bikagera no mu buryo amasoko atangwa, aho usanga nko mu Karere kamwe, ugasanga amasoko manini hafi ya yose yihariwe n’abantu bafite icyo bahuriyeho, bafite icyo basangiye, ukibaza niba ari bo bonyine bazi gukora muri iki Gihugu cyangwa se niba ari bo bafite ubushobozi bonyine muri iki Gihugu.”
Minisitiri Musabyimana avuga ko iyi migirire igenda iha icyuho amacakubiri no kwironda, ku buryo hadafashwe ingamba kare, bishobora kuzana amacakubiri mu Banyarwanda bigeze kunyura mu bihe bikomeye byatewe na yo.
RADIOTV10