Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hissène Habré wabaye Perezida wari warahamijwe ibyaha yapfuye ku myaka 79

radiotv10by radiotv10
25/08/2021
in MU RWANDA
0
Hissène Habré wabaye Perezida wari warahamijwe ibyaha yapfuye ku myaka 79
Share on FacebookShare on Twitter

Hissène Habré wahoze ategeka Tchad yapfuye ku myaka 79, mu gihe yari afunzwe burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Amakuru avuga ko yari arimo kuvurwa ubwandu bwa coronavirus.

Mu 2016, Habré yahamwe n’ibyaha byakozwe ubwo yari Perezida kuva mu 1982 kugeza mu 1990.

Guhamwa n’ibyaha kwe kwabaye mu rubanza rwanditse amateka rwabereye muri Senegal.

Bwari bwo bwa mbere urukiko rushyigikiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) ruburanishije uwahoze ari Perezida, ku byaha bijyanye n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Habré yashinjwe kuba inyuma yo gufata abagore ku ngufu, gushyira abagore mu bucakara bushingiye ku gitsina ndetse no gutegeka ko abantu bicwa mu gihe yari ku butegetsi. Yahakanye avuga ko nta kintu na kimwe azi kuri ibyo byaha.

Akanama k’iperereza kashyizweho muri Tchad nyuma yuko ahiritswe mu 1990, kavuze ko ubutegetsi bwe bwishe abantu bagera ku 40,000 mu bwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki, ndetse bukorera iyicarubozo abantu 200,000 mu myaka umunani yamaze ku butegetsi.

Inkuru ya Vedatse Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

DR Congo: Abatuye i Butembo bakiriye inkingo zirenga 1900 zo mu bwoko bwa Astrazeneca

Next Post

Nshimiyimana Amran yasinye muri Musanze FC

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nshimiyimana Amran yasinye muri Musanze FC

Nshimiyimana Amran yasinye muri Musanze FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.