Wednesday, August 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

radiotv10by radiotv10
16/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ugiye gukura ingabo zawo [MONUSCO] mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan avuga ko nubwo u Rwanda rwakunze kunenga imyitwarire yazo, ariko ntacyo byahindura mu mubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi.

U Rwanda rwari rumaze igihe rushinja ingabo z’uyu Muryango gufasha abarwanyi ba FDLR kandi zikaba zimaze imyaka 25 zoherejwe guhangana nawo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yemeje ko ingabo za MONUSCO zizasoza ubutumwa zirimo muri DRC bitarenze muri 2024.

Icyakora uyu muyobozi yongeyeho ko izi ngabo nizimara kuva muri iki Gihugu, umutekano uzarushaho kuzamba, ku buryo abasivile bazarushaho kugira ibyago byo kwicwa no guhohoterwa.

U Rwanda rwari rumaze igihe rushinja ingabo z’uyu Muryango gufasha abarwanyi ba FDLR kandi zikaba zimaze imyaka 25 zoherejwe guhangana nawo.

Iyo myaka izo ngabo zari zimaze muri Congo; harimo imyaka 10 y’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, byanashyize urukuta hagati y’umubano w’u Rwanda na Congo.

Muri 2022 Perezida Paul Kagame yavuze ko izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zitigeze zizikora inshingano zazo, nyamara zimaze imyaka irenga 20.

Yagize ati “Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Congo guhangana nacyo. Bari bajyanywe no guhangana na FDLR n’indi mitwe, ariko nta munsi n’umwe naba nibuka cyangwa namwe muzi; izi ngabo zaba zararwanye na FDLR, ariko bashishikajwe no kurwana na M23.

Ibi ni nabyo byabaye muri 2012. Icyo gihe twababwiye inama ko bari gukemura igi cy’ikibazo, ikindi kizatugiraho ingaruka twese. Twababwiye ko atari ikibazo cyo gukemura mu buryo bw’igisirikare; ahubwo gishingiye kuri politike. Bakabaye bafasha Guverinoma ya Congo kugikemura, ariko baratwirengagije.

Nyuma y’imyaka icumi, ikibazo kitugarutseho twese. None icyo basigaranye cyonyine ni ugushinja u Rwanda ko rubifitemo uruhare.”

Perezida Kagame yavuze ko izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zatumye ibibazo by’umutekano birushaho kuba bibi.

Yagize ati “Ingabo za Congo zifatanya na FDLR kurwanya M23. Umuryango w’Abibumbye urushaho kubizambya. Bafasha ingabo za leta, ariko bazi neza ko izo ngabo zifatanya n’umutwe wa FDLR mu rugamba na M23. Bivuze ko ku ruhande rumwe hari M23 urundi rukabaho igisirikare cya congo, MONUSCO na FDLR, nyamara bakabaye barwanya FDLR bakabatsinda ndetse abashaka kugaruka mu rugo bakanabasubiza mu buzima busanzwe.”

Nubwo izi ngabo zatangiye kubarira iminsi ku ntoki, umuhanga muri Politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan avuga ko kuba izi ngabo zigiye kuva muri Congo bidashobora kuba igisubizo cy’umutekano mucye umaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo nk’izingiro ry’ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Congo.

Yagize ati “Kuvayo kwazo ntacyo byica nta n’icyo bikiza, kuko mu gihe bamazeyo ntacyo byagabanyije. Numva ko ikibazo kitari izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ku mubano w’u Rwanda na DRC, kuko bashoboraga no kubana neza izi ngabo zitaragenda. Kuba izi ngabo zagenda ntacyo bihindura.”

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko Abanyekongo basaga miliyoni 26 bugarijwe n’inzara, abandi bari mu buhungiro. Ibyo ngo biri mu bibazo bikomeye izi ngabo zigera ku bihumbi 15 zigiye gusiga muri Congo. Ku bw’ibyo ngo hakenewe ubufasha bwihuse kugira ngo abasivile batarushaho kugarizwa n’ibibazo bikomeye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Iby’u Rwanda na Congo byongeye kuganirwaho ku rwego rwo hejuru

Next Post

Amezi ane y’amarira muri Sudan: Zimwe mu ngaruka z’intambara yadukanye ubukana budasanzwe

Related Posts

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

by radiotv10
06/08/2025
0

Itsinda ry’intumwa z’Ingabo z’Igihugu cya Sri Lanka ziri mu ruzinduko mu Rwanda, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh...

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

by radiotv10
06/08/2025
0

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Ibihugu 32 birimo n’u Rwanda; bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikwiye koroherezwa...

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

by radiotv10
06/08/2025
0

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusisi, arashinja umuyobozi w’iri shuri ubuhemu...

Eng.-Rwanda among 32 countries with untapped wealth

Eng.-Rwanda among 32 countries with untapped wealth

by radiotv10
06/08/2025
0

The United Nations has reported that 32 countries, including Rwanda, possess wealth but lack the capacity to fully exploit it,...

Why is therapy considered a weakness among Africans?

Why is therapy considered a weakness among Africans?

by radiotv10
06/08/2025
0

In many African societies, seeking therapy is often viewed not as a step toward healing, but as a sign of...

IZIHERUKA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka
MU RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

by radiotv10
06/08/2025
0

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

06/08/2025
U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

06/08/2025
Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amezi ane y’amarira muri Sudan: Zimwe mu ngaruka z’intambara yadukanye ubukana budasanzwe

Amezi ane y’amarira muri Sudan: Zimwe mu ngaruka z’intambara yadukanye ubukana budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.