MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ugiye gukura ingabo zawo [MONUSCO] mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan avuga ko nubwo u Rwanda rwakunze kunenga imyitwarire yazo, ariko ntacyo byahindura mu mubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi.

U Rwanda rwari rumaze igihe rushinja ingabo z’uyu Muryango gufasha abarwanyi ba FDLR kandi zikaba zimaze imyaka 25 zoherejwe guhangana nawo.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yemeje ko ingabo za MONUSCO zizasoza ubutumwa zirimo muri DRC bitarenze muri 2024.

Icyakora uyu muyobozi yongeyeho ko izi ngabo nizimara kuva muri iki Gihugu, umutekano uzarushaho kuzamba, ku buryo abasivile bazarushaho kugira ibyago byo kwicwa no guhohoterwa.

U Rwanda rwari rumaze igihe rushinja ingabo z’uyu Muryango gufasha abarwanyi ba FDLR kandi zikaba zimaze imyaka 25 zoherejwe guhangana nawo.

Iyo myaka izo ngabo zari zimaze muri Congo; harimo imyaka 10 y’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, byanashyize urukuta hagati y’umubano w’u Rwanda na Congo.

Muri 2022 Perezida Paul Kagame yavuze ko izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zitigeze zizikora inshingano zazo, nyamara zimaze imyaka irenga 20.

Yagize ati Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Congo guhangana nacyo. Bari bajyanywe no guhangana na FDLR n’indi mitwe, ariko nta munsi n’umwe naba nibuka cyangwa namwe muzi; izi ngabo zaba zararwanye na FDLR, ariko bashishikajwe no kurwana na M23.

Ibi ni nabyo byabaye muri 2012. Icyo gihe twababwiye inama ko bari gukemura igi cy’ikibazo, ikindi kizatugiraho ingaruka twese. Twababwiye ko atari ikibazo cyo gukemura mu buryo bw’igisirikare; ahubwo gishingiye kuri politike. Bakabaye bafasha Guverinoma ya Congo kugikemura, ariko baratwirengagije.

Nyuma y’imyaka icumi, ikibazo kitugarutseho twese. None icyo basigaranye cyonyine ni ugushinja u Rwanda ko rubifitemo uruhare.”

Perezida Kagame yavuze ko izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zatumye ibibazo by’umutekano birushaho kuba bibi.

Yagize ati “Ingabo za Congo zifatanya na FDLR kurwanya M23. Umuryango w’Abibumbye urushaho kubizambya. Bafasha ingabo za leta, ariko bazi neza ko izo ngabo zifatanya n’umutwe wa FDLR mu rugamba na M23. Bivuze ko ku ruhande rumwe hari M23 urundi rukabaho igisirikare cya congo, MONUSCO na FDLR, nyamara bakabaye barwanya FDLR bakabatsinda ndetse abashaka kugaruka mu rugo bakanabasubiza mu buzima busanzwe.”

Nubwo izi ngabo zatangiye kubarira iminsi ku ntoki, umuhanga muri Politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan avuga ko kuba izi ngabo zigiye kuva muri Congo bidashobora kuba igisubizo cy’umutekano mucye umaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo nk’izingiro ry’ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Congo.

Yagize ati “Kuvayo kwazo ntacyo byica nta n’icyo bikiza, kuko mu gihe bamazeyo ntacyo byagabanyije. Numva ko ikibazo kitari izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ku mubano w’u Rwanda na DRC, kuko bashoboraga no kubana neza izi ngabo zitaragenda. Kuba izi ngabo zagenda ntacyo bihindura.”

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko Abanyekongo basaga miliyoni 26 bugarijwe n’inzara, abandi bari mu buhungiro. Ibyo ngo biri mu bibazo bikomeye izi ngabo zigera ku bihumbi 15 zigiye gusiga muri Congo. Ku bw’ibyo ngo hakenewe ubufasha bwihuse kugira ngo abasivile batarushaho kugarizwa n’ibibazo bikomeye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru