Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’u Rwanda na Congo byongeye kuganirwaho ku rwego rwo hejuru

radiotv10by radiotv10
16/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’u Rwanda na Congo byongeye kuganirwaho ku rwego rwo hejuru
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ivuga ko Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, cyagarutse ku bibazo byo ku mupaka uhuza Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo dukesha Urubuga rwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu, Matthew Miller, rivuga ko “Antony Blinken yagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Bombi baganiriye ku itutumba ry’umwuka ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Nanone kandi muri iki kiganiro, Blinken yamenyesheje Perezida Kagame ibijyanye n’uruzinduko ry’Umunyamabanga Wungirije w’agateganyo Victoria Jane Nuland yagiriye i Kinshasa akanabonana na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi.

Uyu Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken “yongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za America zifuza ko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi [u Rwanda na DRC] bikemuka binyuze mu nzira za dipolomasi, kandi zisaba ko buri ruhande rufata ingamba mu guhagarika ibyazamura umwuka mubi.”

Umwaka uruzuye Antony Blinken agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho muri Kanama 2022, yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye, bakaganira ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC.

Icyo gihe Blinken yaje mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bwo yabonanye na Felix Tshisekedi, na bo bari baganiriye ku ngingo zirimo ibi bibazo bya kiriya Gihugu n’u Rwanda.

Iki kiganiro kibayeho nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse kongera kugaragaza urwitwazo rwo gushaka gushyira mu bikorwa umugambi wacyo na Guverinoma yacyo, wo gushoza intambara ku Rwanda, aho giherutse guhimba ikinyoma ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero muri DRC.

Mu itangazo ryashyizwe hanze tariki 28 Nyakanga 2023 n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, busubiza irya FARDC ryari ryasohotse ku ya 27 Nyakanga, RDF yari yamaganiye kure ayo makuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo.

RDF yagize iti “Ibi birego ntibifite ishingiro kandi ni umwe mu migambi yo kuyobya uburari na poropaganda by’ubutegetsi bwa DRC yo gukomeza kwihunza inshingano ku kuba bwarananiwe kugarura amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe bukomeje guha inkunga yaba iy’intwaro no gufatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntakindi ishushanya uretse gushaka gushoza intambara, kandi ko na rwo rwakajije ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo kugira ngo hatagira uvogera ubutaka cyangwa ikirere cyarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 5 =

Previous Post

Menya umwanya uhanitse u Rwanda rwajeho muri Afurika mu banyoteye ubumenyi bw’ubucuruzi

Next Post

MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

MONUSCO yazambije ibintu muri Congo cyera kabaye ibyayo bigiye kurangira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.