RDF yasubije FARDC yongeye kuyihimbira ikinyoma kiremereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwanyomoje amakuru y’ikinyoma yatangajwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyavuze ko RDF yagabye igitero-shuma muri iki Gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, RDF ivuga ko isubiza itangazo rigenewe itangazamakuru rya FARDC ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, ryatangazaga amakuru y’ikinyoma ko RDF yagabye igitero shuma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri DRC.

Izindi Nkuru

RDF igira iti “Ibi birego ntibifite ishingiro kandi ni umwe mu migambi yo kuyobya uburari na poropaganda by’ubutegetsi bwa DRC yo gukomeza kwihunza inshingano ku kuba bwarananiwe kugarura amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe bukomeye guha inkunga yaba iy’intwaro no gufatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ibi birego by’ibinyoma, ari umugambi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’igisirikare cy’iki Gihugu FARDC wo gutangiza ibitero ku butaka bw’u Rwanda gifatanyije n’umutwe wa FDLR.

RDF isohoye iri tangazo nyuma y’uko kuri uyu wa Kane, FARDC yari yashyize irindi ryuzuyemo amakuru y’ikinyoma ko kuri uyu wa 27 Nyakanga saa tatu ingabo z’u Rwanda zohereje abasirikare ngo bajye gukomeza guhungabanya umutekano muri DRC.

Muri iri tangazo, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yavugaga ko yabashije gusubiza inyuma izo ingabo z’u Rwanda.

Iri tangazo ryaje nyuma y’icyumweru kimwe FARDC nanone isohoye irindi tangazo ryamaganiwe kure na Guverinoma y’u Rwanda, ryavugaga ko FARDC ifite amakuru ko RDF iteganya kohereza ingabo muri Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yari yanyomoje ayo makuru y’ikinyoma, yihanangirije ubutegetsi bwa DRC ku bw’ibi bikorwa biri mu migambi yo gushaka urwitwazo rwo kuba FARDC ifatanyije na FDLR bashaka kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

U Rwanda kandi rwari rwibukije ko rwashyizeho ingamba zo gukumira ibikorwa byose bishobora kubaho mu mugambi wo kuvogera ubutaka n’ikirere byarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru