Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yasubije FARDC yongeye kuyihimbira ikinyoma kiremereye

radiotv10by radiotv10
28/07/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yasubije FARDC yongeye kuyihimbira ikinyoma kiremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwanyomoje amakuru y’ikinyoma yatangajwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyavuze ko RDF yagabye igitero-shuma muri iki Gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, RDF ivuga ko isubiza itangazo rigenewe itangazamakuru rya FARDC ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, ryatangazaga amakuru y’ikinyoma ko RDF yagabye igitero shuma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri DRC.

RDF igira iti “Ibi birego ntibifite ishingiro kandi ni umwe mu migambi yo kuyobya uburari na poropaganda by’ubutegetsi bwa DRC yo gukomeza kwihunza inshingano ku kuba bwarananiwe kugarura amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe bukomeye guha inkunga yaba iy’intwaro no gufatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ibi birego by’ibinyoma, ari umugambi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’igisirikare cy’iki Gihugu FARDC wo gutangiza ibitero ku butaka bw’u Rwanda gifatanyije n’umutwe wa FDLR.

RDF isohoye iri tangazo nyuma y’uko kuri uyu wa Kane, FARDC yari yashyize irindi ryuzuyemo amakuru y’ikinyoma ko kuri uyu wa 27 Nyakanga saa tatu ingabo z’u Rwanda zohereje abasirikare ngo bajye gukomeza guhungabanya umutekano muri DRC.

Muri iri tangazo, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yavugaga ko yabashije gusubiza inyuma izo ingabo z’u Rwanda.

Iri tangazo ryaje nyuma y’icyumweru kimwe FARDC nanone isohoye irindi tangazo ryamaganiwe kure na Guverinoma y’u Rwanda, ryavugaga ko FARDC ifite amakuru ko RDF iteganya kohereza ingabo muri Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yari yanyomoje ayo makuru y’ikinyoma, yihanangirije ubutegetsi bwa DRC ku bw’ibi bikorwa biri mu migambi yo gushaka urwitwazo rwo kuba FARDC ifatanyije na FDLR bashaka kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

U Rwanda kandi rwari rwibukije ko rwashyizeho ingamba zo gukumira ibikorwa byose bishobora kubaho mu mugambi wo kuvogera ubutaka n’ikirere byarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Ibitangaje ku mukambwe w’imyaka 91 uri kuvugisha benshi ku Isi kubera ibyo yihariyeho

Next Post

Ikipe ikomeye mu Rwanda irakangutse nyuma yo kwibazwaho

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ikomeye mu Rwanda irakangutse nyuma yo kwibazwaho

Ikipe ikomeye mu Rwanda irakangutse nyuma yo kwibazwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.