Ikipe ikomeye mu Rwanda irakangutse nyuma yo kwibazwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

AS Kigali iri mu makipe ajya ahatanira ibikombe mu Rwanda yari imaze iminsi yibazwaho ku bijyanye no kugura abakinnyi, yabaye nk’ikanguka isinyisha abakinnyi bakomeye mu Rwanda.

Abakinnyi benshi n’umutoza b’iyi kipe bari basoje amasezerano, ku buryo hibazwaga ahazaza hayo kuko mu gihe andi makipe yari amaze iminsi asinyisha abakinnyi, yo yari icecekanye.

Izindi Nkuru

Mu minsi ishize hamenyekanye amakuru ko bongereye amasezerano n’uwari umutoza wayo Cassa Mbungo André.

Ubu hari andi makuru ko iyi kipe yamaze gusinyisha abakinnyi batatu harimo umunyezamu Kimenyi Yves wahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports wananyuze mu makipe nka APR FC na Rayon Sports.

Nanone kandi, iyi kipe y’abanyamujyi yasinyishije Ndayishimiye Thierry wakinaga mu mutima w’ubwugarizi muri Kiyovu sports.

Uyu musore byavugwaga ko azerekeza muri APR FC ari nayo mpamvu yanze kongera amasezerano muri Kiyovu Sports, ariko kuva aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yaguriye abanyamahanga bisa nk’aho iyo gahunda yahise iburizwamo.

Andi makuru avugwa muri As Kigali, ni uko igomba guhita itangira imyitozo nyuma y’uko yabonye umutoza mushya.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru