Perezida w’Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda atangaje ibishobora kudashimisha abafana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, uzwiho kuba yarahinduye byinshi muri iyi kipe iyoboye izindi mu Rwanda mu kugira abakunzi benshi, yatangaje ko narangiza iyi manda, atazongera kwiyamamaza.

Uwayezu Jean Fidele yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, ubwo yabazwaga ku kuba manda ye isigaje umwaka n’amezi abiri, niba azongera akiyamamaza.

Izindi Nkuru

Yasubije agira ati “Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri. Imyaka ine ukorera Rayon Sports harimo imvune, hari n’ibindi byinshi uba warigomwe, nasanze iri mu bihe bikomeye, ku bwanjye nifuza ko ntakongera gukomeza, ahubwo twashaka undi nk’Aba-Rayons na we akaza akagerageza indi myaka ine.”

Yakomeje aha ubutumwa Aba-Rayons agira ati “Ahubwo nibabe bitegura bashake undi uzansimbura.”

Uyu mugabo wagaragaje umwihariko mu miyoborere ya Rayon Sports, kuko muri manda ye ari bwo yagiye mu buryo, yabajijwe niba no mu gihe abakunzi b’iyi kipe bamusaba ko akomeza kuyiyora, atabyemera, avuga ko bitari muri gahunda ze.

Ati “Nzabasubiza ngo ‘nta muntu kamara, nanjye mubwira mutya ntabwo mwari muzi ko nzaza ngo ngire icyo nkora niba mubona narakoze neza. Mureke dushake undi nzamugira inama nzamufasha’.”

Uwayezu akomeza avuga ko muri iki gihe amaze ayobora Rayon Sports, hari byinshi yari asanzwe yitaho nk’umuryango we, ataboneye umwanya ku buryo akeneye umwanya wo kubyitaho.

Ati “Kandi aho tugeze hari byinshi byakozwe, njye nagiyemo na komite nicara ku ntebe za pulasitike za Skol yadutije, ariko Rayon Sports uyigiyemo usanga SG [Umunyamabanga Mukuru] ukora uhembwa, DAF [Ushinzwe Imari] uhembwa, ushinzwe itumanaho, ushinzwe amasoko, dufite umuvugizi ubihemberwa,…”

Uwayezu avuga ko muri uyu mwaka n’amezi abiri asigaje, azakomeza kubaka imikorere n’imiyoborere ya Rayon Sports bihamye, ikagira imirongo ngenderwaho itagejega, no kuyishakira abafatanyabikorwa bazajya bayiha amafaranga.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Jpaul says:

    Nibyo byiza kureka nabandi kagerageza

  2. Leodomir KAYUMBA says:

    MUBYUKURI UWAYEZU AKWIYE GUSHIMIRWA IBYO YAGEZEHO NUKURI NI IBINTU BITANGAJE CYANEE, ARIKO NTEJEREZA KO IYIMANDA YAMUVUNNYE KUKO YAHERAGA KUBUSA ARIKO UBWO AMAZE KUBYUBAKA AKABA AFITE COMITE NZIZA AFITE ABATERANKUNGA NDUMVA YAKOMEZA AKATUYOBORA KDI UBWO ARIMO KUBYUBAKA KUYOBORA BIZAGENDA BYOROHA CYANEE

  3. Ni ibyagaciro kubona umugabo ugira ukuri nkuyu ayobora Rayon sport amaze kuyishyira kumurongo mu myaka itatu yonyine amaze ayiyobora ibyari byarananiranye mu myaka irenga 50 ishize ikipe ibayeho. Ariko iki sicyo gihe cyo kuyirekura kuko aracyafite byinshi byo gukora nakifuje ko yazahava ayifashije kubona stage nziza igezweho ubundi akubakirwamo status ikazaba urw’ibutso kuri we nkumuntu wingirakamaro. Abantu nka Jean fidel baboneka rimwe mubuzima. Iyi ni impano Imana yihereye abafana ba Gikundiro. Jean Fidel we….. Uri imfura Kandi nukuri ubupfura buragusa, warabuvukanye. Nsenga amanywa nijoro kugira imana ikomeze kugushoboza no ku kurinda. Ibihe birihuta we are grateful.

  4. N.Marcel says:

    Kugenda kwe bizasubiza rayons sport Aho yavuye Kiko urukundo yari ayifitiye nimirongo migari yari ayifitiye sinzi ko hazaboneka Indi uzaza ukomereza muri uwo mujyo kuko undi uzaza azaba ashaka kubaka izina rue na we ashaka kugira into ahindura usange ibyagezweho birasenywe so Ku bwanjye byari byiza ko ahaguma ahubwo aka enjoying ibyiza yari amaze kuyigezaho cyane ko ahavunanye yarahavuye si non bashobora kuzaza ba rusahurira mu nduru Aho batarimye ESE we yashimishwa no kubona into yubatse bisenywa areba? please igihe cyo gusimburwa si iki cyane ko akavuyo Kari gasanzwe katari kibagirana burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru