Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri iki cyumweru, mu myidagaduro yo mu Rwanda hongeye kumvikana inkuru y’incamugongo ya Karamuka Jean Luc wamamaye nka nka Junior Multisystem witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Twabakusanyirije byinshi byamuranze mu buzima bwe kuva mu bwana.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Nyakanga 2023 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Junior Multisystem yitabye Imana. ni inkuru yashenguye benshi by’umwihariko abo mu ruganda rw’imyidagaduro, dore ko nyakwigendera yatunganyije indirimbo zakunzwe n’abatari bacye.

Izindi Nkuru

Junior Multisystem yavutse 1992, avukira mu muryango w’abana batandatu akaba uwa gatanu muri bo.

Yakuze yibwira ko azakina umupira w’amaguru, icyakora kubera kuba mu rusengero yagiye akururwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yagiye kwiga mu ishuri rya muzika yari arangiwe na mugenzi we umaze kumenyerwa uzwi nka Pastor P.

Junior yamenyekanye cyane agikora indirimbo yise ‘Ndacyariho Ndahumeka’ ya nyakwigendera Jay Polly, aza no gukorera Urban Boys indirimbo zirimo ‘Umwanzuro’, ‘Indahiro’, atangira kumenyekana uko.

Kuwa 30 Werurwe 2019 Junior Multisystem yakoze impanuka ubwo yavaga mu mu birori by’isabukuru ya mushiki we.

Icyo gihe yagonzwe n’imodoka imuturutse inyuma, icyakora aza kuyirokoka ariko arakomereka bikabije ku buryo byamuviriyemo gucibwa akaboko.

Junior yakoreye indirimbo abahanzi benshi; nka Butera Knowless yanakoreye album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 10, Oda Paccy, Urban Boys, Tom Close, King James, Amag the Black, Lil G, Uncle Austin, Bruce Melodie, Riderman, Jay Polly nabandi benshi.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Comments 1

  1. HAGENIMANA Jean de Dieu says:

    N’aruhukire mu mahoro!!!RIP😭😭😭😭😭

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru