• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi arimo Vital’O FC.

Uyu mutoza Wungirije wa Rayon Sports, yemejwe n’ubuyobozo bw’iyi kipe yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika cya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe itari ifite umwugiriza wa Afhamia Lofti nubwo uyu Munya-Tunisia yari yaje azanye na mukuru we ndetse akaba yari yanatangaje ko agomba kuzamufasha byinshi mu gutoza Rayon Sports ariko we akaba atarasinye.

Byarangiye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhaye akazi uyu Murundi Haruna Ferouz ko kuba Umutoza Wungirije.

Uyu mutoza wahawe inshingano zo kungiriza Afhamia, yaciye mu makipe y’iwabo, arimo Burundi Sport Dynamik, Flambeau du Centre ndetse na Vital’O FC.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kandi Rayon Sports yemeje ko Harerimana Abdoulazizi ‘Rivaldo’, ari umukinnyi wayo mu myaka ibiri iri imbere. Ni nyuma yuko uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi asoje amasezerano muri Gasogi United.

Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura itangira rya Shampiyona riteganyijwe tariki ya 15 Kanama 2025 gusa iyi kipe ikazanahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

Rayon yasinyishije umutoza wungirije ukomoka mu Burundi

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + two =

Previous Post

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Next Post

Ntibanyurwa n’ibikorerwa abajura babarembeje iyo babifatiye kandi barabujijwe kwihanira

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ntibanyurwa n’ibikorerwa abajura babarembeje iyo babifatiye kandi barabujijwe kwihanira

Ntibanyurwa n’ibikorerwa abajura babarembeje iyo babifatiye kandi barabujijwe kwihanira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.