Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida w’Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda atangaje ibishobora kudashimisha abafana

radiotv10by radiotv10
29/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
4
Perezida w’Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda atangaje ibishobora kudashimisha abafana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, uzwiho kuba yarahinduye byinshi muri iyi kipe iyoboye izindi mu Rwanda mu kugira abakunzi benshi, yatangaje ko narangiza iyi manda, atazongera kwiyamamaza.

Uwayezu Jean Fidele yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, ubwo yabazwaga ku kuba manda ye isigaje umwaka n’amezi abiri, niba azongera akiyamamaza.

Yasubije agira ati “Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri. Imyaka ine ukorera Rayon Sports harimo imvune, hari n’ibindi byinshi uba warigomwe, nasanze iri mu bihe bikomeye, ku bwanjye nifuza ko ntakongera gukomeza, ahubwo twashaka undi nk’Aba-Rayons na we akaza akagerageza indi myaka ine.”

Yakomeje aha ubutumwa Aba-Rayons agira ati “Ahubwo nibabe bitegura bashake undi uzansimbura.”

Uyu mugabo wagaragaje umwihariko mu miyoborere ya Rayon Sports, kuko muri manda ye ari bwo yagiye mu buryo, yabajijwe niba no mu gihe abakunzi b’iyi kipe bamusaba ko akomeza kuyiyora, atabyemera, avuga ko bitari muri gahunda ze.

Ati “Nzabasubiza ngo ‘nta muntu kamara, nanjye mubwira mutya ntabwo mwari muzi ko nzaza ngo ngire icyo nkora niba mubona narakoze neza. Mureke dushake undi nzamugira inama nzamufasha’.”

Uwayezu akomeza avuga ko muri iki gihe amaze ayobora Rayon Sports, hari byinshi yari asanzwe yitaho nk’umuryango we, ataboneye umwanya ku buryo akeneye umwanya wo kubyitaho.

Ati “Kandi aho tugeze hari byinshi byakozwe, njye nagiyemo na komite nicara ku ntebe za pulasitike za Skol yadutije, ariko Rayon Sports uyigiyemo usanga SG [Umunyamabanga Mukuru] ukora uhembwa, DAF [Ushinzwe Imari] uhembwa, ushinzwe itumanaho, ushinzwe amasoko, dufite umuvugizi ubihemberwa,…”

Uwayezu avuga ko muri uyu mwaka n’amezi abiri asigaje, azakomeza kubaka imikorere n’imiyoborere ya Rayon Sports bihamye, ikagira imirongo ngenderwaho itagejega, no kuyishakira abafatanyabikorwa bazajya bayiha amafaranga.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Jpaul says:
    2 years ago

    Nibyo byiza kureka nabandi kagerageza

    Reply
  2. Leodomir KAYUMBA says:
    2 years ago

    MUBYUKURI UWAYEZU AKWIYE GUSHIMIRWA IBYO YAGEZEHO NUKURI NI IBINTU BITANGAJE CYANEE, ARIKO NTEJEREZA KO IYIMANDA YAMUVUNNYE KUKO YAHERAGA KUBUSA ARIKO UBWO AMAZE KUBYUBAKA AKABA AFITE COMITE NZIZA AFITE ABATERANKUNGA NDUMVA YAKOMEZA AKATUYOBORA KDI UBWO ARIMO KUBYUBAKA KUYOBORA BIZAGENDA BYOROHA CYANEE

    Reply
  3. Nsanzimana faustin says:
    2 years ago

    Ni ibyagaciro kubona umugabo ugira ukuri nkuyu ayobora Rayon sport amaze kuyishyira kumurongo mu myaka itatu yonyine amaze ayiyobora ibyari byarananiranye mu myaka irenga 50 ishize ikipe ibayeho. Ariko iki sicyo gihe cyo kuyirekura kuko aracyafite byinshi byo gukora nakifuje ko yazahava ayifashije kubona stage nziza igezweho ubundi akubakirwamo status ikazaba urw’ibutso kuri we nkumuntu wingirakamaro. Abantu nka Jean fidel baboneka rimwe mubuzima. Iyi ni impano Imana yihereye abafana ba Gikundiro. Jean Fidel we….. Uri imfura Kandi nukuri ubupfura buragusa, warabuvukanye. Nsenga amanywa nijoro kugira imana ikomeze kugushoboza no ku kurinda. Ibihe birihuta we are grateful.

    Reply
  4. N.Marcel says:
    2 years ago

    Kugenda kwe bizasubiza rayons sport Aho yavuye Kiko urukundo yari ayifitiye nimirongo migari yari ayifitiye sinzi ko hazaboneka Indi uzaza ukomereza muri uwo mujyo kuko undi uzaza azaba ashaka kubaka izina rue na we ashaka kugira into ahindura usange ibyagezweho birasenywe so Ku bwanjye byari byiza ko ahaguma ahubwo aka enjoying ibyiza yari amaze kuyigezaho cyane ko ahavunanye yarahavuye si non bashobora kuzaza ba rusahurira mu nduru Aho batarimye ESE we yashimishwa no kubona into yubatse bisenywa areba? please igihe cyo gusimburwa si iki cyane ko akavuyo Kari gasanzwe katari kibagirana burundu.

    Reply

Leave a Reply to N.Marcel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Next Post

Rwamagana: Indimi ebyiri zihabanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage kubera 1.000Frw

Related Posts

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

IZIHERUKA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba
MU RWANDA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Indimi ebyiri zihabanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage kubera 1.000Frw

Rwamagana: Indimi ebyiri zihabanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage kubera 1.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.